Bugesera: Super Level yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 19 yarokotse Jenoside
Ku bufatanye n’uruganda rukora amarangi rwa Crown Paints, abahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika yitwa Super Level bahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 19 yarokotse Jenoside itishoboye iba mu Mudugudu wa Rutobotobo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mukarumanzi Claudette, umwe mu batuye muri uwo Mudugudu, mu izina rya bagenzi be yashimiye inkunga bahawe.
Yagize ati “Ntitwabona uko dushimira aba basore gusa Imana ibongerere mu byo bakora byose, kandi natwe turabazirikana”.

Humble G, mu izina ry’abahanzi bo muri Super Level yavuze ko abanyarwanda bakiriho bagomba kuziba icyuho cy’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Igihugu cyatakaje ingufu n’impanuro z’abagiye, bazahora ari icyuho gikomeye ku muntu wese witwa umunyarwanda kandi ukunda igihugu, gusa tugomba guhora tubazirikana ndetse no kuziba icyuho basize”.
Uyu muhanzi avuga ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire y’ivanguramoko kuko umusaruro wayo bawubonye mu w’1994 haba Jenoside yakorewe abatutsi.

Asaba ko abantu basenyera umugozi umwe bagakora cyane bagamije guteza imbere igihugu.
Ati “Imbaraga zacu ni ibiduhuza ari byo ururimi rwacu n’igihugu cyacu. Nitugisigasire kandi tugiteze imbere”.
Vipul Kapur uhagarariye Crown Paints Rwanda Ltd we yagize ati "Aho mpagaze aha nshobora kwibaza uburyo mwari mubayeho mu myaka 21 ishize kugeza muri iki gihe. Gusa ibyo dukoze ni bike mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, dusaba Imana kugira ngo abantu bose bashyinguye muri uru rwibutso baruhuke mu mahoro”.

Abo bahanzi bahuriye muri Super Level ni Mico The Best, Urban Boyz na Fireman bakaba bari kumwe na bamwe mu bakunzi babo.
Inkunga bagejeje ku miryango yarokotse Jenoside, ku wa 12 Mata 2015, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni, yiyongera ku nkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ Rwanda batanze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ndetse banatangiza igikorwa cyo gusiga amarangi kuri urwo rwibutso.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IMIRIMOYABERA IZIBUKWA IMBEREYIMANA SUPER LEVER MWAKOZIGIKORWA KABISA IMANAYO MWIJURU IBAFASHE MUBYO MWEREKEJEHAMABOKO. AMEN
Nabakundaga ariko noneho birandenze gusa Imana ibahe umugisha