Ngororero : Abaturage barasabwa kugira umuco wo kwibwiriza guhora bibuka abatutsi bazize Jenoside
Mu biganiro abatuye Akarere ka Ngororero bahawe n’abantu batandukanye mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatuye mu Karere ka Ngororero basabwe kujya bibwiriza kwibuka abazize Jenoside kuko ari inshingano za buri Munyarwanda.
Mu ijambo rye ryo ku wa 10 Mata 2015 ubwo hibukwaga abatutsi biciwe mu cyahoze ari ingoro ya MRND, Depite Aniel Ngabo, yabwiye abaturage ko ari ngombwa ko bahora bibuka abazize Jenoside ndetse byaba ngombwa bakabikora buri gihe.

Mu myaka 3 ishize, bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Ngororero bakunze kugaragaza ko hari abaturage bagifata kwibuka nk’igikorwa cy’abarokotse gusa naho abandi bakajya gushungera cyangwa se ntibajyeyo.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yatangaje ko byarangiye kuko abaturage ayoboye ngo bakomeje kunga ubumwe no kumva kimwe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, ubwo yasozaga icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2015 ahitwa Kibirira mu Murenge wa Gatumba, we yasabye ko mu kwibuka no guha agaciro amateka y’u Rwanda ababyeyi, abayobozi n’abarezi bakwiye kwita ku rubyiruko kuko ari rwo pfundo ry’ejo hazaza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|