Bugarama: Abaturage bakoze urugendo rwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyuma y’ibikorwa bibi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye mu Murenge wa Bugarama kuva gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatangira kugeza ubu, abaturage b’Umurenge wa Bugarama bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ku wa 14 Mata 2015 bakoze urugendo rwo kuyamagana ku mugaragaro.
Ni urugendo rwatangiye saa yine aho abaturage b’uyu murenge bari bafite intero imwe bagira bati “Twamaganye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Bugarama, Uwamahoro Pascasie avuga ko bababajwe n’abantu bakomeje kubishima hejuru kandi barabuze ababo muri Jenoside, aha akaba avuga ko bafite impungenge z’abantu bakomeje kubatoteza bashaka kubasubiza mu bihe bya Jenoside.

Asaba ko inzego z’ubuyobozi zahagurukira ikibazo cy’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayirokotse muri uyu murenge bakomeje kugana amavuriro bivuza imvune n’ibibazo baterwa n’abagizi ba nabi bashaka kubavutsa ubuzima.
Abandi baturage bo muri uyu murenge bavuga ko biyemeje guhagurukira rimwe bakamagana abagamije kubasubiza inyuma mu iterambere bamaze kugeraho.
Emmanuel Munyemana avuga ko nta mahwemo bigeze bagira muri iki cyunamo ndetse ko bababajwe cyane na bamwe muri bo bakora ibikorwa bipfobya Jenoside, ari nayo mpamvu babukereye bose kugira ngo n’ababikora babihishemo bakorwe n’ikimwaro.

Bamwe mu barokotse Jenoside bo muri uyu murenge bavuga ko bishimiye gufatanya n’abandi baturage kwamagana inkozi z’ibibi zipfobya Jenoside, bakavuga ko ababikora bake bari muri uyu murenge ntacyo bazageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwiboheye nta munyarwanda wagombye kuba akirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko ababikora ari abashaka kwangiza iterambere abanyarwanda bamaze kugeraho ndetse ko abagiye bahemukira abarokotse Jenoside muri uyu murenge babakubita kandi ntacyo bapfa ngo ari abahemu, akaba yizeza abaturage ko bizarangira kubera umutekano iki gihugu gifite.

Nsigaye yasabye abaturage bose gusenyera umugozi umwe barwanya abakora ayo makosa kugira ngo umurenge wabo usubirane isura nziza wahoranye.
Yababwiye ko nta muntu ukwiye kubibamo mugenzi we ubwoba amubwira ko azamwica nk’uko byageze muri uyu murenge, kandi ko abagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’abarokotse Jenoside bagomba gukurikiranywa bakabiryozwa.
Major Butare Fidèle yasabye abaturage ba Bugarama kubatizwa ubwa kabiri kuko ibyo bagaragaje muri ibi bihe biteye isoni, abibutsa ko nk’ingabo z’igihugu bari maso kandi ko bazakomeza gushahya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.


Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|