Ruhango: Yarokoye abasaga 100, akangisha abicanyi ko abateza Nyabingi

Umukecuru Karuhimbi Zura w’imyaka 106 y’amavuko, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kurokora abatutsi bahigwaga mu mwaka 1994, kuko we ubwo yirokoreye abasaga 100 yifashishije gutera ubwoba abashakaga ku bica.

Uyu mukecuru ugaragara ko amaze gusaza cyane, ahamya ko igikorwa cyo gukiza aba bantu yakifashishije abitewe n’umutima w’urukundo yari yifitemo yasigiwe n’ababyeyi be.

Zura afata akanya agasaba abantu kwirinda kugira nabi.
Zura afata akanya agasaba abantu kwirinda kugira nabi.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Karuhumbi wari utuye ahitwa ku Musamo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ngo yafashe icyumba cy’inzu kimwe yabagamo, afata igisenge agitambikaho ibiti, arangije yuriza abantu benshi cyane abahishayo.

Iyo abacanyi bazaga, iwe yababwiraga ko abateza Nyabingi ikabamara, bamwe barirukaga abashakaga kwinangira ngo yabaga yafashe isusa akayikuba ku bikuta by’inzu.

Uwashakaga kwinjira iyo yakabakabaga ku gikuta kubera umwjima, ya masusa ngo yaramuryaga agasubira inyuma yiruka yemeza ko Zura koko ari umurozi.

Uyu mukecuru, anavuga ko hari igihe bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo bantu, ariko amafaranga akayanga akababwira ko amafaranga atayagurana amaraso y’abantu.

Igisenge yahishagamo abantu.
Igisenge yahishagamo abantu.

Mu bo yarokoye yibukamo amzina y’abantu bake, kuko abenshi atazi niba banakibaho.

Atanga urugero rw’uwitwa Nshimyimukizi Donatien na Nicolas Semana wo mu Byimana we akaba yaramukijije, amuhishe munsi y’urutara.

Nyiranziza ngo yari nyina wa Karuhimbi, kera na we ngo yajyaga ahisha abantu igihe babaga bashakishwa ngo bicwe, uyu mutima Karuhimbi akavuga ko yawukomoye kuri nyina.

Mu mwaka wa 2009, ngo Zura yahawe umudari w’ishimwe ku rwego rw’igihugu kubera urahare yagize mu kurokora abantu mu gihe cya Jenoside.

Avuga ko amaze kugera mu bihugu byinshi, aho yajyanwaga gutanga ubuhamya bw’ibyo yakoze.

Agasaba Abanyarwanda bose kurangwa n’umutima w’urukundo, kuko byanze bikunze ngo nta we ushobora kugira nabi ngo bizamuhire. Karuhimbi ubu aba mu mudugudu w’Agaseke, akagari ka Musamo umurenge wa Ruhango. Avuga ko ashimira Leta y’ubumwe aho imaze kugeza igihugu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Yewe ZIRIKANA we uri mukecuru yanze ngo ko bamwubakira. Hari documentaire yanyuze kuri RBA mu cy’umweru gisheje hari umugabo yarokoye noneho ashaka kumwubakira aranga, ngo abantu bishe abantu bazaza n’ubundi bakabyangiza. Narumiwe neza! Ntabwo rero ari ukwanga kubikora ahubwo niwe wanze.

KALISA yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Birakwiye ko uyu mukecuru yitabwaho ! Mwibuke ariko ko na bamwe no muri abo yarokoye basigaye bonyine kugeza ubu ntako bameze. Amazu yabo yenda kubagwaho ! AHUBWO LETA NITABARE RWOSE IBAFASHE .!

Gigi yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Birakwiye ko uyu mukecuru yitabwaho ! Mwibuke ariko ko na bamwe no muri abo yarokoye basigaye bonyine kugeza ubu ntako bameze. Amazu yabo yenda kubagwaho ! AHUBWO LETA NITABARE RWOSE IBAFASHE .!

Gigi yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

imana imuhe umugishano guhirwa mubyoyifuza gukora nkabonibo urda rwacurwifuza murimake abereyekurerera urda murakoze.

kwizera jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Nukuri birababaje, guha umuntu nkuyu w’intwari umudari gusa,ariko ukibagirwa kumuha kuba heza, iki kibazo ubuyobozi bwakarere bugikurikirane vuba, naho ubundi kuba intwari byaba biteshejwe agaciro!

Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

uyu mukecuru ni intwari kabisa kandi umutima mwiza yagize azawurage abandi banyarwanda kandi Imana imubabarire kuko yakoze icyaha abeshya kandi yiyaturiraho ibibi ariko kubera urukundo byakijije ubuzima bwa benshi

umuraza yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

uyu mugiraneza akwiriye kubakirwa inzu nziza; niba reta ntacyo ibikozeho abo yarokoye mwe ntimwavugurura inzuye; uyu muntu ntasanzwe Haracyariho abantu bakigira umutima. Imana imuhe umugishaaaaaa!!!

Emme yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

oya bamufashe yarakoze wee

Samu yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Iyi nzu niyo abamo???? Cg ni iya kera yafotowe!!!!. Umuntu w’intwari nk’uyu ntakwiye kubaho mu buryo busuzuguritse gutya. Kuba/kwitwa intwari byaba biteye irihe shema, niba uyu muntu witangiye abantu abayeho gutya? Byatera se akahe kanyabugabo abana bacu niba babona kwitwa intwari bingana no gusaza ubayeho nabi????? Abo yakijije niba bamusura buriya bo ntibibatera isoni koko????!!!! Bananiwe kumusanira inzu ibitse amateka yabo ngo ise neza? Leta yo se yananiwe gutuza heza intwari yayo????? Mayor Ruhango rwose niyikubite agashyi mbere y’uko manda ye irangira abe yamuboneye inzu.

zirikana yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Nukuri mundebere intwari inzu ibamo!!birababaje kdi biteye nagahinda kuba umuntu yarokora abantu bangana gutya,agahabwa nu mudari muryego ry’I gihugu ariko akaba aba muriyo nzu imeze gutyo.birababaje kdi biteye nikimwaro

Racha yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ARIKO KUKI ABNDI BITWAGA NGO BARASEMGA BATAKOZE NKIBI IMANA IMWONGERERE A

GAFIRITA yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka