Abafungiye Nyakiriba basabye guhabwa umwanya bagasana ibyo bangije
Abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyakiriba iri mu Karere ka Rubavu bibumbiye mu ihuririro ry’ubumwe n’ubwiyunge basaba ko bahabwa umwanya wo gutanga amaboko bagasana ibyo bangije muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Niyoniringiye Félix uyoboye itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge muri Gereza ya Nyakiriba, avuga ko benshi bibaza uburyo abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bafunganwa n’abarokotse Jenoside ntibagire ikibazo, ibintu biterwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zitangirwa muri Gereza.
Niyoniringiye avuga ko amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge atangirwa muri gereza yafashije abagororwa 1410 bituma bibumbira mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge kandi bifuza gusaba imbabazi abo bahemukiye batanga imbaraga z’amaboko basana ibyo bangije.

Hasozwa icyumweru cy’ibiganiro birebana no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byaberaga muri Gereza ya Nyakiriba , tariki ya 13 Mata 2015, abagororwa bo muri Gereza ya Nyakiriba bongeye kunenga bagenzi babo bakomeje kwinangira mu kwihana no kwicuza ku byo bakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho mu gihe cy’icyunamo habonetse umugororwa watoteje undi mugororwa watanze ubuhamya ku byabaye muri Jenoside.
Niyoniringiye avuga ko kuba nta mugororwa wagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri Gereza ya Nyakiriba ibarirwamo abagororwa 3750 harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ikintu cyo kwishimira, kuko hari uguhinduka kw’ibitekerezo ku bafungiye muri Gereza bagereranyije no mu myaka yashize.

Kuva itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ryatangira muri Gereza ya Nyakiriba mu mwaka w’2011, ibiganiro bibera muri gereza bimaze gutanga umusaruro mu mibanire y’abari muri gereza, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufashanya muri gereza, ariko bakaba bashaka no kwagura ibikorwa bikagera hanze ya gereza bubakira abo bahemukiye, hamwe no kurwanya abahakana n’abapfonya Jenoside batanga ubuhamya ku byo babayemo n’uburyo byateguwe.
Umuyobozi wa Gereza ya Nyakiriba, Senior Superintendent Mateka avuga ko umusaruro w’itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge watangiye kuboneka aho abagororwa bari kwandika basaba kugaragaza ahari imibiri yabo bishe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|