Muhanga: Abarokotse Jenoside ngo bafite icyizere cyo kubaho kurusha mu myaka ishize

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko uko iminsi igenda ishira ariko barushaho kwiyubaka no kwiteza imbere.

Bizimana Boniface w’imyaka 26 y’amavuko atuye mu Murenge wa Kibangu avuga ko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akaba ngo n’ubwo yakerewe kurangiza amashuri yishimira kuba arihirwa akiga kandi yizeye kuzayarangiza agakomeza kwiteza imbere.

Bizimana avuga hari aho yigejeje kandi akaba akomeje amasomo n'ubwo ari mukuru bwose ngo agamije kwiyubaka.
Bizimana avuga hari aho yigejeje kandi akaba akomeje amasomo n’ubwo ari mukuru bwose ngo agamije kwiyubaka.

Bizimana avuga ko yagizwe imfubyi na Jenoside agasigara wenyine mu muryango ubu akaba yirera, mu buzima bugoye cyakora akaba ngo aherutse guhabwa inka muri gahunda ya "Gira inka Munyarwanda", na yo akaba ayitezeho gukomeza kwiteza imbere.

Bizimana agira ati “Inkunga Leta igenda iduha itugirira akamaro, nta nka nari mfite ariko ubu narayibonye, ndiga kandi nzarangiza ubuzima bukomeze”.

Niyodusenga we ngo amaze kwigurira inka akaba yaraniyubakiye inzu mu rwego rwo kwiyubaka.
Niyodusenga we ngo amaze kwigurira inka akaba yaraniyubakiye inzu mu rwego rwo kwiyubaka.

Niyodusenga Cyriaque, na we wo mu Murenge wa Kibangu avuga ko nyuma ya Jenoside nta bufasha bundi yigeze ahabwa ariko akaba yarabashije kwirwanaho wenyine akiyubakira inzu, ndetse akaba amaze no kwigurira inka byose yakuye mu kwishakishiriza.

Niyodusenga kandi ngo amaze kwibumbira mu ishyirahamwe na bagenzi be aho buri munyamuryango amaze kwigeza ku nka kandi bakaba bizera ko bizakomeza kugenda neza bagakomeza kwiyubaka.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu barakotse Jenoside batishoboye muri Muhanga baracyahura n’imbogamizi z’amazu bubakiwe huti huti akaba amaze gusaza, abagifite indwara zidakira, n’ibindi bibazo.

Rutsibuka asaba abacitse ku icumu bagifite bagafite agatege kwitabira umurimo.
Rutsibuka asaba abacitse ku icumu bagifite bagafite agatege kwitabira umurimo.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rutsibuka Innocent, avuga ko ibibazo byose bizajya bigenda bikemuka buhoro buhora hakurikijwe amikoro y’igihugu, cyakora ngo kubera ko dufite Leta nziza hari icyizere kidakuka ko ubufasha buzatangwa abarwayi bakavuzwa kandi abakene bagakomeza gufashwa.

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byo kuremera abatishoboye na byo bizakomeza aho abaturage bishyira hamwe bagatera inkunga abacitse ku icumu batishoboye, babaremera no kubasanira amazu, ndetse no kubasura mu ngo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka