Sina Jerome yamaze guhagarikwa n’ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guharaika umukinnyi wayo Sina Jerome nyuma y’igihe atagaragara mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga umukino ugomba kuyihuza na Etincelles mu mukino w’ikirarane.

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Sena Jerome uzwi nka Sina Jerome yamaze kwandikirwa ibaruwa imuhagarika n’ikipe ya Rayon Sports. Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi yari amaze iminsi atagaragara mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga gukina umukino w’ikirarane n’ikipe ya Etincelles mu mukino wari uteganijwe kuba kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Muhanga.

SIna Jerome amaze gusiba imyitozo irenga itanu
SIna Jerome amaze gusiba imyitozo irenga itanu

Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Niyomusabye Aimé Emmanuel akaba yatangaje ko uyu mukinnyi yari amaze gusiba imyitozo igera kuri itanu nyuma ikipe ya Rayon Sports ifata umwanzuro wo kumuhagarika

Niyomusabye Aimé Emmanuel akaba yagize ati" yabuze mu myitozo inshuro zirenga eshanu,nyuma aza kugaruka asanga ikipe yamaze kumwandikira ibaruwa,akaba ariwe ugomba gutekereza icyo agomba gukora"

Yakomeje agira ati" Nta gihe twateganije ahagaritswe. amasezerano ye yari umwaka yari afite mu ikipe ya Police, ibyo kuba twakurikirana ibijyanye n’amasezerano ye kuko nayo ubwayo ntararangira kuko hari ibyo yasinyiye ,birimo kubaha gahunda z’akazi,atabyubahiriza akagenerwa ibihano"

Rayon Sports irakira Etincelles i Muhanga idafite Sina Jerome
Rayon Sports irakira Etincelles i Muhanga idafite Sina Jerome

Ikipe ya Rayon Sports ikaba n’ubusanzwe atari ubwa mbere yaba igiranye ikibazo n’umukinnyi Sina Jerome yatinze kugera mu ikipe ya Rayon Sports nyamara iyi kipe yaravugaga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Police Fc uyu mukinnyi yakiniraga.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Sina ntawe

alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Sina ntakipe yigeze ajyamo ngo itekane keretse ariyo muri congo naho ubundi rayon niyihangane amasezerano ye arangire ubundi imuveho kuko imutaho umwanya yakabaye iha abafite discipline

Junior yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ikibazo si SINA ahubwo Rayon NDAVUGA ABAYOBOZI BAYO BAFITE IKIBAZO MU MUTWA UBUNDI sina BAMUGARUYE MURI eQUIPE GUTE KO BARI BAMUZI BIHAGIJE IBYO YABAKOREYE MBERE BARI BABIYOBEWE EREGA IRIYA KIPE YISHWA NI UMURYANGO WA KASSIM.

RUTO yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Sina Ntazagaruke Mwikipe Yacu

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Je n’ ajoute rien que cet imbecile rentre chez eux !

Gaudelive yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Abakinnyi nk’aba cyane cyane abakongomani bagiye bateza ibibazo n’igihombo foot clubs zo mu Rwanda.Bikwiriye rwose kutubera isomo tugashyira ingufu mu gutegura abana b’abanyarwanda n’iyo byafata igihe kirekire mu kubaka ejo hazaza. Urugero rwiza dukwiye gufatiraho ni APR.

kamena yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Uyu nta mukinnyi urimo. Kuko nta Discipline agira.Uretse ko nta n’icyo kwiratana, kubera ko kuva yaza mu mikino amaze gukina yose yatsinzemo agatego kamwe gusa, ubwo urumva ko umusaruro ntawo. Niba ashaka kugenda bamureke.

kk yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka