U Rwanda rwongeye gusubira mu itsinda rimwe na Ghana mu gushaka itike yerekeza muri CAN
Nyuma y’imyaka irenga icumi ikipe y’igihugu Amavubi ihuriye mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Ghana "Black Stars", byongeye guhurira mu itsinda rimwe muri Tombola yabereye i Cairo mu Misiri mu cyumeru gishize
Muri Tombola yabereye ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika kuri uyu wa 08 Mata 2015, u Rwanda rwisanze mu istinda rimwe na Ghana,Mozambique n’ibirwa bya Maurice.
Amavubi azakina umukino wayo wa mbere na Mozambique hagati ya tariki 12-14/06/2015 I Maputo , nyuma bakire Ghana I Kigali hagati ya tariki 4-6/09/2015 mu gihe indi mikino isigaye yo mu itsinda izaba mu mwaka wa 2016.

Amakipe azarangiza ayoboye amatsinda hamwe n’anandi makipe abiri azaba yitwaye neza azerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.
Iyi niyo mikino yo mu itsinda H Amavubi aherereyemo
1. Mozambique vs. Rwanda (12-14 Kamena 2015)
2. Rwanda vs. Ghana (4-6 Nzeli 2015)
3. Ibirwa bya Maurice vs. Rwanda (23-26 Werurwe 2016)
4. Rwanda vs.Ibirwa bya Maurice (26-29 Werurwe 2016)
5. Rwanda vs. Mozambique (3-5 Kamena 2016)
6. Ghana vs. Rwanda (2-4 Nzeli 2016)

Uko amatsinda yose ateye :
Itsinda A : Tunisia, Togo, Liberia, Djibouti
Itsinda B : Madagascar, RD Congo, Angola, Republika ya Centrafrica
Itsinda C : Mali, Equatorial Guinea, Benin, Sudan y’Amajyepfo
Itsinda D : Burkina Faso, Uganda, Botswana,Ibirwa bya Comore
Itsinda E : Zambia, Congo, Kenya, Guinea Bissau
Itsinda F : Cap Vert, Morocco, Libya, Sao Tome
Itsinda G : Nigeria, Egypt, Tanzania, Chad
Itsinda H : Ghana, Mozambique, Rwanda, Mauritius
Itsinda I : Cote d’Ivoire, Sudan, Sierra Leone, Gabon
Itsinda J : Algeria, Ethiopia, Lesotho, Seychelles
Itsinda K : Senegal, Niger, Namibia, Burundi
Itsinda L : Guinea, Malawi, Zimbabwe, Swaziland
Itsinda M : Cameroon, South Africa, Gambia, Mauritania
Mu mwaka wa 2004 u Rwanda ubwo rwegukanaga itiki yo kwitabira igikombe cy’Afrika cyabereye muri Tunisia ari nabwo u Rwanda ruherukayo rwari mu itsinda rimwe na Uganda ndetse na Ghana, aho u Rwanda rwarangije ku mwanya wa mbere n’amanota 7 ,Uganda 5 na Ghana ku mwanya wa nyuma n’amanota 4
Mu mikino ibiri bakinnye 2 yahuje u Rwanda na Ghana muri iryo tsinda u Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere ibitego 4-2 nyuma yu Rwanda rutsinda uwa Ghana igitego 1-0 ari nawo wahesheje Amavubi itike yo kwerekeza muri CAN 2004.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo kiri mu buyobozi bwa Ferwafa. Iyobowe n’abantu batazi iby’umupira. Hakwiye kwigwa uko hayobora abakinnyi bakanyujijeho mu mupira wacu. nibo baba bazi ibikenewe ngo umupira ukinwe kandi utere imbere. icyo tugomba kumenya ni uko umupira ari tekiniki, si politiki, iyo ushyizemo amanyanga cyangwa amarangamutima bigaragarira mu kibuga. nibyo biri kuba ku mupira wacu rero. Urufunguzo rwawo ni uguhindura abayobozi ba ferwafa , bagasimburwa n’abakinnyi babaye indashyikirwa, kandi barahari. nk’urugero:
1. Rudasingwa Ronger;
2.Muvala Valensi;
3.Gatete jimmy;
4. Mulisa Jimmy
5. Bizagwira Leandre;
6.Karekezi Olivier;
7.Mbonabucya Desire;
8.Kayiranga J.Babpiste;
9.Nshizirungu Hubert (Bebe)
10.Kanyankole Yawunde;