Nyamagabe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora mu karere bubakiye inzu uwarokotse Jenoside

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora mu Karere ka Nyamagabe bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu yo kubakira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 utishoboye.

Jean Bosco Rwambari n’umuryango we bagaragaje ibyishimo ubwo bagezwagaho imfunguzo z’inzu nshya bubakiwe.

Rwambari avuga ako yishimiye ko leta y’ubumwe idasiba kuzirikana abarokotse Jenoside, agashimira by’umwihariko umuryango wa FPR-Inkotanyi ku nzu umugejejeho.

Umusaza Rwambari yishimiye ko abarokotse Jenoside bahora batekerezwaho.
Umusaza Rwambari yishimiye ko abarokotse Jenoside bahora batekerezwaho.

Yagize ati “Mbyakiriye neza numvishe bamfashe mu mugongo, imyaka mfite murayibona, kandi ngomba gukomeza kubaho mu myaka yose isigaye Imana izampa”.

Umufasha w’uyu musaza, Chantal Uwizeyimana nawe avuga ko banejejwe n’inzu bahawe kuko hari ibibazo byinshi bajyaga bahura nabyo kubera gucumbika.

Yagize ati “Twahuraga n’ibibazo rwose cyane ariko ubu ngubu turanezerewe kuko tuvuga tuti ‘aha ngaha ni iwacu’, none rwose turabashimiye Imana izabahe umugisha”.

Iyi nzu bahawe ifite agaciro ka miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
Iyi nzu bahawe ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yatangaje ko nk’uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basanzwe bafasha, Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bifuje gutanga buri umwe uko yifite ngo bafate mu mugongo abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Abakozi ku rwego rw’akarere bishatsemo ubushobozi, buri wese yitanga uko afite, bagira umutima wo gutanga wo kumva ko hakenewe gufasha bubakira umuturage umwe utishoboye wacitse ku icumu”.

Akarere ka Nyamagabe gateganya ko igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bubakirwa amazu gikwiye kuzajya kiba ngarukamwaka.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa bya RPF n’abanyamuryango bayo bikomeje kuba indashyikirwa mu gihugu hose kandi tubashimira iki gikorwa cyo kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi

claude yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka