U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA

Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Umaguru ku Isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara kuri uyu 9 Mata 2015 rurerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 10 ruhita ruza ku mwanya wa 74 ruvuye ku wa 64.

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Zambia ibitego bibiri ku busa ,u Rwanda rwaje kwisanga ku mwanya wa 74 ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu 9 Mata 2015.

Uru rutonde rukaba rusohotse nyuma y’aho Amavubi ku rutonde rw’ukwezi gushize yazaga ku mwanya wa 64, umwanya mwiza mu mateka y’u Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa na Zambia ,Amavubi yisanze ku mwanya 74
Nyuma yo gutsindwa na Zambia ,Amavubi yisanze ku mwanya 74

Mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri, aho rubanzirizwa na Uganda iri ku mwanya wa 72 ku rwego rw’isi, hakaza Tanzaniya ya 107 ku isi, Kenya ikaba iya 117 ku isi n’ u Burundi buri ku mwanya wa 123 ku isi bukaba bwarazamutseho imyanya itatu.

Ibihugu icumi bya mbere muri Afrika (N’umwanya bariho Ku isi)

1 Algérie
23 Côte d’Ivoire
26 Ghana
30 Tunisie
36 Sénégal
37 Cap-Vert
41 Guinée
45 Nigeria
48 Cameroun
49 Congo-Brazzaville

Abadage bakomeje kwiharira umwanya wa mbere
Abadage bakomeje kwiharira umwanya wa mbere

Ibihugu 10 bya mbere ku isi
1 Ubudage
2 Argentine
3 Ububiligi
4 Colombia
5 Brésil
6 Ubuholandi
7 Portugal
8 Uruguay
9 Ubusuwisi
10 Espagne

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka