Bugesera: Abakozi ba Banki batawe muri yombi hamaze guhiramo miliyoni 12 mu buryo budasanzwe
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakozi bane b’ikigo cy’imari “SAGER Ganza Microfinance Ltd” gikorera mu Mujyi wa Nyamata mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, nyuma y’uko gifashwe n’inkongi y’umuriro hagahiramo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 ariko ivu ryayo ntirigaragare ndetse n’uburyo aho yabikwaga hahiye ngo ntibusanzwe.
Amakuru y’uku gushya kwa SAGER Ganza Microfinance Ltd yamenyekanye mu gicuku cyo mu ijoro ryacyeye ku wa 14 Mata 2015, ubwo umuzamu yatabazaga avuga ko inyubako y’icyo kigo cy’imari iri gushya.
Inzego z’umutekano zatabaye zasanze iyo nyubako yahiriye imbere ibikoresho, impapuro na mudasobwa byose byahiye ariko hanze y’inyubako, ku madirishya no ku mabati bigaragara ko nta nkongi y’umuriro yahageze.

Inzego z’umutekano ziravuga kandi ko zasanze imitamenwa ibikwamo amafaranga (coffre-fort cyangwa safe mu ndimi z’amahanga) bikinguye, kimwe bigaragara ko umuryango wacyo waciwe naho ikindi ngo n’umuryango wacyo utariho kandi ngo nta vu ry’amafaranga yaba yahiriyemo basanzemo.
Abakozi b’iyi SAGER Ganza Microfinance Ltd baravuga ko mu gushya kw’iyo banki hahiriyemo amafaranga asaga miliyoni 12 bari baraye babaruye n’ibindi bikoresho birimo impapuro, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’imbere muri banki.

Urujijo ku byabaye muri banki
Abazi imikorere y’iyi banki bavuga ko ubusanzwe buri mugoroba abakozi ba banki basanzwe bajya kubitsa amafaranga muri ishami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda (Banque Populaire du Rwanda) begeranye cyangwa muri Banki ya Kigali (Bank of Kigali).
Ku mugoroba wabanjirije uku gushya ariko ngo ntabwo abakozi ba SAGER Ganza Microfinance Ltd bari bajyanye ayo mafaranga miliyoni 12 kuri imwe muri izo banki, umucungamutungo wayo akavuga ko ngo baraye basoje akazi bwije bakabura uko bajya kuyabitsa.
Ubu abakozi batatu b’iyo SAGER Ganza Microfinance Ltd n’uwari umuzamu wayo bari mu maboko ya polisi mu gihe hagikorwa iperereza. Abakozi batawe muri yombi ni uwari umucungamutungo, ushinzwe inguzanyo n’uwakiraga akanatanga amafaranga ku bakiliya babitsa n’ababikuza.


Ahishakiye Jean d’Amour na Kayiranga Egide
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibyoroshye
Harimo urujijo kuko uko hahiye ntago bisobanutse!
Police ikore ipereza ryimbitse.
Nyamara buriya ushobora gusanga bariya bakozi barengana ari impanuka zisanzwe, imana niyo izi ukuri.
Nyamara buriya ushobora gusanga bariya bakozi barengana ari impanuka zisanzwe, imana niyo izi ukuri.
Ibyo bintu ntibyumvikana. Keretse niba shitani na murumuna we babinjiranye
Ubwo niba abo bakozi atari ubujura bakoze hashobora kuba harimo amashitani .none ibyo bintu wabisobanura ute? Ngo bakoze kugeza bitinze niyo mpamvu batabikije amafaranga? ibi nabyo byazagaragarira mu ma operations yakozwe uwomunsi .
Abo batekamutwe bajye bajyenda ariko bagira ngo nibo bazi ubwenge bonyine,keretse niba ivu ry’ayo mafaranga ryaragurutse,ubundi se umuriro niwo wafunguye umutamenwa? nibakurikiranwe na police kuko ayo mafaranga ari mu mifuka yabo kdi bahanirwe uwo mugambi mubisha. Murakoze.
noneho itwacu turimo turaduhombye mutugire inama mudukurikiranire
uwomugabo afungwe
birimo urujijo kabisa
babakurikirane ndumva harimo urujijo