Rutsiro: Yarwanye ku mugabo we kugeza arokotse n’ubwo ise atabishakaga
Umugore w’imyaka 45 witwa Kampire Faina utuye mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro yarokoye umugabo we witwa Kanyoni Melane w’imyaka 60, ariko ngo yahuye n’ibigeragezo kuko ise umubyara yashakaga kumwicisha.
Ubwo Jenoside yatangiraga mu kwezi kwa kane mu w’1994 bari bamaze amezi atatu gusa bashakanye, Kampire asubira iwabo umugabo nawe agenda yihishahisha. Nyuma umugore yaje kumushaka aho bari batuye aramubura ariko nyuma umugabo aza kujya kumureba iwabo, bamucukurira umwobo barenza ho igitebo akajya amugaburira.

Nyina ubyara Kampire niwe wenyine wari uzi ko umukwe we yihishe aho, nyuma Ise na musaza we babimenye nibwo byabaye ibigeragezo kuri we kuko batangiye kujya bahamagara ibitero by’interahamwe bavuga ko mu rugo hari umuntu ubabuza amahoro.
Icyo gihe ibitero byarazaga bigasanga bamwimuye bakamubura umugore bakamukubita hafi yo gupfa ariko akababwira ko yakwemera agapfa ariko ntavuge aho yahishe umugabo we, babonye bikomeje kutihanganirwa na bamwe mu muryango bamwimuriye muri bene wabo bari baturanye, ariko ku buryo ibyo bitero n’abo bo mu muryango batashakaga ko bamuhisha batabimenya.
Kampire yagize ati “Njyewe kubera ko nagiye kumushaka n’ubundi bamwe mu muryango batabishaka kuko tutari duhuje ubwoko naramukundaga numvaga ibintu by’amoko bitamurimo”.

Uyu mugabo yaje kurokoka ubwo Umupadiri w’umufaransa wabaga kuri Paruwasi Congo-Nil, Menderot Gabriel yazaga kumureba kuko yigeze kumukorera kandi akamukorera neza aramuhisha, kugeza ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi zageraga muri Rutsiro.
Kanyoni Melane warokowe n’umugore we avuga ko atari gushaka undi mugore kandi uwo yashatse mbere yaramwitangiye cyane, ubu bombi batangaza ko babanye neza mu buzima busanzwe ndetse bafitanye abana 6.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
NANGE UYU MUDAMU NDAMUKUNZE PE KUKO YAKOZE IBYUMUNTU YAKAGOMBYE GUKORA KABS KANDI N’UMUGABO NYUMA YO KUROKOKA YAKOZE IBYO AGOMBA GUKORA ! BOSE BUJUJE IBYIMANA IBATEGEKA GUKORA PE
Imana ikomeze kubibafashamo.
Nguru urukundo rwagakwiye guhabwa ikicaro mu gihugu cyacu. Naho ubugome buri mu bantu batifuza ko mugenzi wabo yatera imbere. Uburyarya,ruswa,uburiganya tubyamagane. Puuuu!
Urugero nyarwo rw’umuntu nyamuntu.
Hakwiye kubaho umunsi wo gushimira no guha icyubahiro abantu bagize ubutwari bwo kwanga ikibi. Kandi rwose kuri buri musozi barahari, barazwi. N’uwavugiye mu matamatama ko gahunda yo kwica abantu ari ruvumwa, ntitukamwibagirwe. " U RWANDA MBERE YA BYOSE" ikaba intego ya twese!
ibyo kumuhisha byo sindi bubitindeho kuko kwitangira uwo mwashakanye ni inshingano kuri buri wese.gusa Kanyoni ntabwo inkotanyi zamusanze mu rutsiro kuko ari mubabaye muri ENT Kibuye mu bafaransa,ndetse ari muri 300bakuwe ku kibuye bakajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi yariri mucyahoze ari Cyangugu,akaba yarasubiye iwabo ariho aturutse.Mboneyeho no gusuhuza abazindutse baraswaho n’abafaransa bagiye gushaka inkwi hanze y’inkambi ya nyarushishi banyuze ku ihema ryari riri haruguru ya quartier Mibirizi.
Ni ukuri uyu mudamu yagize ubutwari bukomeye,kuko nzi byari byoroshye.
Imana ibahe kuramba
Ni ukuri uyu mudamu yagize ubutwari bukomeye,kuko nzi byari byoroshye.
Imana ibahe kuramba
UYU MUBYEYI ABERE ABANDI URUGERO
UBU NI UBUTWARI NABWO.
IMANA IZABIMUHEMBERE
urukundo rw’intngarugero,imana ikomeze ibabe hafi...ndumva ububu hamya bukwiriye kureng aimbibi z’urwanda...
Mbega inkuru nziza! Uru rukundo nirwo rwo.