Ubuhamya bw’abahishe Abatutsi kugeza babagejeje muri Kongo
Sinangumuryango Moïse na Ndagijimana Jean Bosco bo mu Karere ka Nyabihu bagize ubutwari bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibita ku ngaruka zababaho ahubwo bitangira kurokora Abatutsi bahigwaga kugeza bambukije abasaga 16 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Bavuga ko mu nzira igoye, bahisemo guhara ubuzima bwabo bemera icyo ari cyo cyose gishobora kubabaho ariko nibura bakabasha gukiza abo bashoboye guhungisha mu Batutsi bahigwaga.
Ndagijimana ati “Hari aho twageze biba ngombwa ko interahamwe zimfata ndi kumwe n’abo nari mpungishije, bampa icumu bantegeka kwicukurira umwobo bampambamo nkoresheje iryo cumu”.

Akomeza avuga ko aho atahaguye ahubwo Imana yamurokoranye n’abo bari kumwe. Yongeraho ko bageze aho bikomeye ubwicanyi muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi bukaze, bacukura umwobo barenzaho imbaho babashyiramo, bateraho ibyatsi hejuru basiga aho bahumekera.
Icyo gihe ngo bahise bajya kureba inzira z’imbere uko zimeze kugira ngo babone aho babacisha bafite umutekano ku buryo baticwa.
Ndagijimana avuga ko banyuze mu bihe bikomeye cyane kandi bibabaje. Ati “Hari aho twageraga na mugenzi wanjye n’abo duhungishije, tukisanga twaguye mu iteme ry’ibisura, muzi uko ibisura biryana bikageza imbere”.

Yongeraho ko hari n’aho bageze bikaba ngombwa ko abo bahungishije babashyira mu miba y’imishingiriro barayihagarika kugira ngo hatagira ubabona akabagirira nabi.
Ndagijimana Jean Bosco na Moise Sinangumuryango bashimira Imana yabafashije bakabasha kurokora ubuzima bwa bamwe mu batutsi bahigwaga babajyana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Juru Anastase, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu avuga ko kimwe n’abandi barokotse Jenoside bashimira cyane aba bagabo ku butwari bagize bukomeye.
Ati “Izina niryo muntu n’amazina yabo arabigaragaza. Twabuze icyo tubitura gikwiriye ibyo bakoze tubagabira inka y’urukundo, y’impano mu zo baduhaye”.
Hashize imyaka itatu buri wese muri abo bagabo bamugabiye inka y’impano ku buryo ngo ubu zanabyaye.

Sinangumuryango agira ati “Twishimira ibyo Abacitse ku icumu badukoreye, byatweretse ko bazirikana ibyo twakoze”.
Gusa avuga ko zari inshingano zabo kubahungisha kuko umuntu wese agomba guhabwa agaciro nk’undi.
Muri uru rugendo rutoroshye rwo guhisha Abatutsi muri Jenoside, n’ubwo Sinangumuryango na Ndajigimana bafatanyaga, banageraga aho bakabambukiriza ahantu hatandukanye. Sinangumuryango avuga ko yabashije kugeza Abatutsi bagera 16 muri RDC, mu gihe Ndagijimana we avuga ko ari benshi ariko atibuka umubare.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira Kigali today ku nkuru nziza nk’iyi. Ibinyamakuru byari bikwiye gushakisha abantu bose bagize ibikorwa by’ubutwari aho bari hirya no hino, kandi nta ntwaro cyangwa ubundi bushobozi bifashishije usibye kubaha itegeko Imana yashyize mu mutima wa buri muntu wese yaremye. L’ONU ngo nta bushobozi buhagije abaje muri MINUAR bari bafite, hirya no hino ngo Leta yari yabitegetse, n’ibindi bicurikiranye.
Ndashimira na IBUKA yazirikanye guha aba bagabo ishimwe rikomeye kuko ryibutsa umuco nyarwanda. Uwakugiriye neza umuha inka kuko bibaye kugura, nta butunzi na bumwe bwakwishyura igikorwa nk’iki. Naho abo bagabo bombi, hamwe n’abandi bataramenyekana, bajye bashimira Imana ku mutima ku butwari yabahaye, kandi naYo aho Iri inejejwe n’ishema bayiteye. Ni ikintu kidashobora gusibangana, nubwo mu mateka y’abantu cyagera aho kikavamo, ariko mu bitekerezo by’Imana kizahoramo. Imana ihabwe icyubahiro kandi iduhane umugisha
ABABAGABO IBYO BAVUGA NI UKURURI KUTAVANGIYE JYEWE NDI UMWE MUBO BAROKOYE GUSA IBYOBAKOZE BIRENZE UBWENGE BWANJYE SINABONA AHOMPERA NAHO NDANGIRIZA KOKO RIBARA UWARIRAYEKOKO GUSA NDAGIJIMANA NA SINANGUMURYANGO NIZEYEKO IBYOBAKOZE BIZABONEKA NO MUGITABO CYURWIBUTSO CYOMU IJURU IMANA IKOMEZE IBONGERE IMIGISHA
byari bikwiye