Kamonyi: Gusobanurira ababyiruka ukuri ku mateka y’u Rwanda ni intwaro yo kurwanya Jenoside

Mu buhamya n’ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu midugudu yose, ababikurikiye basaba ko urubyiruko rusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda kuko ari rwo rufite inshingano zo kubaka igihugu mu minsi iri imbere.

Mu gusobanura amateka y’Ingangabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abatanze ibiganiro n’abatanze ubuhamya bagaragaje ko urubyiruko ari rwo rwifashishijwe mu gukora Jenoside.

Umusaza Sempabwa Patrice wo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mbere y’uko bamwe mu batutsi bameneshwa bagahunga igihugu, habanje gukangurirwa urubyiruko kubanga aba ari narwo rugira uruhare mu kubatwikira no kubasenyera mu myaka y’1959 n’1961.

Gukoresha urubyiruko mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi byakomeje no mu w’1973 ndetse no mu w’1994, aho urubyiruko rurimo n’urwageze mu mashuri rwitabiriye ibikorwa byo kwica no gusenyera abatutsi.

Abitabiriye ibiganiro byo kwibuka basanga kwigisha urubyiruko amateka y'u Rwanda bizafasha gukumira Jenoside.
Abitabiriye ibiganiro byo kwibuka basanga kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda bizafasha gukumira Jenoside.

Cyakoze na none byagaragaye ko hari urubyiruko rwabashije kumenya ukuri ku mateka y’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bwagiye bukorerwa Abatutsi, ntirwitabiriye umugambi wo kubatsemba mu w’1994.

Urugero ni Ngarukiye Lazaro wo mu Murenge wa Karama yanze kugirira nabi abatutsi kuko yibukaga impanuro umubyeyi we yamuhaye ubwo yamubuzaga kujya gusahura imitungo y’abatutsi mu w’1973.

Izo mpanuro za se zatumye we n’abavandimwe be batitabira ubwicanyi n’ubugome bwakorewe abatutsi mu w’1994; ahubwo kuko bari barasobanuriwe ko “umwanzi wa bo atari umututsi”, bahisemo kubatabara no kubahisha.

Ngarukiye yaremeye atanga amafaranga yo guhendahenda abicaga ngo batamwicira abantu bari bamuhungiyeho.

Mu ngamba zo guhashya umugambi w’abapfobya n’abahakana Jenoside harimo no gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, ariko hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko batayigishwa ngo bayasobanurirwe neza.

Rutsinga Jacques, uyobora Akarere ka Kamonyi avuga ko gutoza urubyiruko amateka y'u Rwanda bizakomeza gukorerwa mu itorero.
Rutsinga Jacques, uyobora Akarere ka Kamonyi avuga ko gutoza urubyiruko amateka y’u Rwanda bizakomeza gukorerwa mu itorero.

Uwitwa Valens wo mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, atangaza ko abona urubyiruko ruhabwa umwanya muto wo kuganirizwa ku mateka y’isano y’abanyarwanda n’icyabateranyije.

Ati “Yemwe no mu mashuri ntibasobanura ku buryo buhagije amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi”.

Umusaza Kagambage Antoni nawe wo muri Nyagacaca, afite impungenge z’uko nihirengagizwa kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside hadategerejwe igihe cy’icyunamo gusa, mu minsi iri imbere imibanire y’abanyarwanda ishobora kongera kugenda nabi.

Gahunda yo kwigisha urubyiruko ukuri ku mateka y’u Rwanda n’imvano ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo bizakomeza gukorerwa muri gahunda y’itorero ry’igihugu. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, asanga kuganiriza urubyiruko ku isano abanyarwanda bafitanye bizafasha mu kubaka igihugu.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka