Rusizi: Undi mugore warokotse Jenoside yaraye aziritswe amaboko n’amaguru aranakubitwa
Ahagana mu ma saa kumi z’igitondo cyo ku wa 13 Mata 2015, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Pera mu Mudugudu wa Kinamba, umugore warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 witwa Solina Mukantagozera yasohotse ajyanye umwana we kwiherera ahura n’abantu babiri bahita bamufata bamuzirika amaguru n’amaboko, banamukubita urukweto rwa bote bari bafite ku kibero.
Ubwo Kigali Today yamusangaga ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho arwariye, Mukantagozera yavuze ko abo bantu bamufashe umwe yari yipfutse mu maso undi yisize amafu mu maso ku buryo bwo kwiyoberanya.
Ngo babanje kumubaza niba yabamenye nawe ababwira ko atabazi, nyuma y’aho batangira kumubaza amazina y’abarokotse Jenoside batuye muri uwo murenge bari bafite ku gapapuro we akababwira ko atabazi, mu gihe yakomezaga guhakana avuga ko atabazi bahise bamubwira ko bagiye kumwica bahita bamukubita urukweto bari bafite banamubwira ko bagiye kumufata ku ngufu.

Abonye bagiye kumwangiza yahise ababwira ko n’ubwo bagiye kumuhohotera ngo abana n’ubwandu bamubaza n’iba ajya afata imiti nawe ababwira ko amaze iminsi myinshi, ku bw’Imana baratinya ntibamufata ku ngufu.
Bahise bagira uburakari bukabije bavuga ko bagiye kumukubita icyuma cya ferabeto (fair à Beton) bari bafite niba atababwiye ko azi abo barokotse Jenoside, ababwira ko abazi atangira kubabwira amazina amwe n’amwe yabo.
Umwe muri abo bagizi ba nabi yahise abwira uyu mugore ko bari bamaze iminsi bamutegereje ngo asohoke kandi ko ngo bari baramwandikiye urwandiko rubimumenyesha ariko akaba yarabasuzuguye. Uyu mugore ngo yahise ababwira ko atigeze abona urwo rwandiko.

Nyuma yo gusiga bamuziritse bamubujije guhuruza bageze hirya gato ahita avuza induru ari nabwo abaturanyi bamutabaraga bagasanga aziritse amaboko n’amaguru. Abaturanyi bamuzituye basanze mu maguru ye harimo udupapuro twanditseho ngo “Hu”, akandi kanditseho “Tutsi”.
Gusa uyu mugore ngo yari amaze iminsi acyurirwa n’umugabo witwa Habimana ndetse akaba yarabitanzeho amakuru ku buyobozi. Mu minsi ishize uyu mugore ngo yasabwe amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside kandi nawe abarimo binagaragara kandi ko atishoboye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Nyiragaju Janvière avuga ko imyifatire bari kugaragaza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi uteye isoni, ariko bitagomba kugarukira aho.

Yasabye abaturage kwikuraho isura mbi bakomeje kwambikwa na bagenzi babo kandi yasabye bakihutira gutanga amakuru abakora ibyo bintu bagafatwa.
Yakomeje avuga ko ejo ku wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015 hateganyijwe urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa bibi.
Abaturage bo bavuga ko ibi bintu bibabaje mu bihe nk’ibi bakavuga ko hakwiye kujya habaho irondo rifasha mu gucungira abarokotse Jenoside umutekano cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside kuko baba bamerewe nabi muri uyu murenge.

Kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibarafatwa, icyakora umwe uri mu bakekwa uzwi ku izina rya Kazungu niwe uri mu maboko ya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel yavuze ko abahohoteye uyu mugore bari gushakishwa.
Icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gihanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nomero 84/2013, riteganya igifungo kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana kugera kugera kuri miliyoni 9.
Kuva icyumweru cyo kwibuka Jenoside cyatangira mu Murenge wa Bugarama hamaze guhohoterwa Abarokotse Jenoside batatu barimo uyu Mukantagozera, uwatwikiwe ikiraro n’undi wakubiswe.
Hari kandi undi mugabo ubu uri mu maboko y’ubugenzacyaha wavuze ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda”.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ako ubuyobozi bwaho bwarasuhutse ubwo imyaka yose ishize twibuka babuze nuko bamwubakira yego mana
Birababaje kubona nyuma y’imyaka 21 abarokotse jenoside bakiba mu mazu nk’aya nayo ubwayo yatera umutekano muke kuko ishobora no kukugwira ikindi bakaba bagihohoterwa muri buriya buryo UBUYOBOZI bukwiye kugira icyo bubikoraho kihutirwa mu gihugu hose.
Rwose birakabije, ufatiwe muri ibyo bikorwa by’urukozasoni Leta nimuhanire ku karubanda kandi by’intangarugero. Birababaje
Ntabwo byumvikana ukuntu nyuma yimyaka 21 hakiri abagikomeje ibikorwa by’ubugome nkubwo.Bafatwe bahanwe bibere nabandi isomo.
Birababaje kubona mu Rwanda hakiri ubyigomeke nk’ibi.ariko kandi,uyu mudamu aba munzu igayitse,nayo ubwayo ntamutekano yamuhesha.
Twamaganye uwo ari we wese wahohotera umunyarwanda. Ariko kandi tutagize uwo dukomeretsa reka dukore isesengura n’iperereza, ahagana saa kumi z’ikoro haba ari nijoro mu mwijima. Ni gute wabona ko umuntu yisize ifu muri uwo mwijima? Ese abasanze uwo mugore hanze basanze yambaye ate? Yari yambaye nk’umuntu ubyutse? Ese koko asanzwe nijoro ajyana umwana we kwituma nijoro? Aha bimenyerewe ko abagore n’abakobwa bagira utudobo cyangwa injyo bifashisha kunera gutinya gusohoka cyane cyane ko anatuye ahantu ubona ko nta ruzitiro, nta rugo. Ubundi ngo bamubwiye ngo bamaze iminsi bamutegereje ngo asohoke? Bihishe he ? Muri iyo minsi se yari ari mu nzu adasohoka? Udupapuro twanditseho ’’Hu’’ na ’’Tutsi’’ bitanze ubuhe butumwa? Abashinzwe iperereza bagenzure mu mpande zozse njye ndabna najijiwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
oya nkurikije statement mu koze ibi ni ibinyoma nyamara muri guhemukira abanyarwanda ibi bintu ni njiji yabona ko ari byabindi umwana uri iwabo avuna akiyongeza undi
ark buriya mugiye mubafata nkabo banu mugahita mubica sibwo byacika sibyoh
uyu mudamu atabarwe,abakoze aya mshano bashakishwe bahanwe,police ysvu ndayizeye
Ibi bintu birababaje cyane abaturage ni bashyire imbaraga mu kwicungira umutekano.
.
Biteye agahinda kuba hari abagifite imitima yuzuye ubigome nubugizi bwa nabi kuri uru rwego.nihakorwe iperereza bahanwe ibibakwiriye.uwo mudamu yihangane
Ibyamukorewe birababaje bakurikiranwe babihanirwe. Ariko nanone abayobozi bacu bakurikirane uko igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi cyagenze. Urebye amafoto y’amazu abacitse ku icumu batuyemo tumaze iminsi twerekwa n’itangazamakuru. ukumva n’ukuntu abayobozi b’ibanze bavuga muri za raporo ko nta kibazo gihari. Biteye agahinda ni ukuri. Hari hakwiye ubugenzuzi buturutse mu nzego zo hejuru zajya gucukumbura ikibazo uko kimeze inzu ku yindi kandi bagatanga n’ingamba zo kurangiza ikibazo burundu. Abagize uburiganya ubwo aribwo bwose mu kubakira abacitse ku icumu bagakurikiranwa.