Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barahamya ko intambwe yo kwiyubaka igeze aheza

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bamaze gutera intambwe ishimishije biyubaka, nyuma y’ibibazo binyuranye basigiwe na Jenoside.

Bavuga ko hari abo Jenoside yasize ari abapfakazi, abandi ibasiga ari imfubyi, ndetse hakaba n’abo yasize ari inshike, gusa aba bose ngo bakaba bageze ahantu hashimishije mu kwiyubaka.

Umuryango wa Tuyizere Cansilde wose ngo uruhukiye mu Rwibutso rwa Kibeho.
Umuryango wa Tuyizere Cansilde wose ngo uruhukiye mu Rwibutso rwa Kibeho.

Semanzi Vedaste utuye mu Murenge wa Rusenge avuga ko nubwo hari ibibazo binyuranye uyu munsi bagihura na byo, ariko ngo aho bageze bigaragara ko hashimishije.

Semanzi ariko avuga ko ibi byose ngo bituruka ku cyizere Abanyarwanda basigaye bagirirana hagati yabo, bakaba ngo batakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Agira ati “Jyewe ubu ndi aho numva nkomeye kubera ko ubuyobozi bundi inyuma, kuberako ntakiryama ngo numve mpangayitse ko hari uri bunyice, kubera ko ntakibona mugenzi wanjye ngo mubonemo ubwoko. Ubu ndatunze ndetse nanoroje abandi”.

Nyamara ariko nubwo bigaragara ko hari aho abarokotse Jenoside bageze biyubaka, hari bimwe mu bibazo bikigaragara nk’ibibangamiye, ariko cyane cyane hakagaruka iby’abana basigaye ari imfubyi, ndetse n’iby’ababyeyi basigaye ari inshike kandi bari barabyaye.

Tuyizere Cansilde wo mu Murenge wa Kibeho, Jenoside yamutwaye umugabo we n’abana 6, ubu akaba asigaye wenyine.

Avuga ko uretse ibibazo bisanzwe byo kubaho yigunze kandi yari yarabyaye, ngo hakubitiraho n’ibibazo by’abakoze Jenoside bakababarirwa, ariko ngo bakaba na n’ubu bagikina ku mubyimba abo bahemukiye.

Yagize ati “Ku giti cyanjye mbona ikingoye ari ukubona bariya bantu baduhemukiye bakaba barababariwe, none uyu munsi bakaba ari bo bafite uburakari kandi atari bo bakagombye kubugira. Mwahura ukumva akubwiye ijambo rigukomeretsa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imibereho mMyiza y’Abaturage, Nireberaho Angelique, avuga ko abenshi mu barokotse Jenoside ubu bamaze gufashwa kandi bakaba bagifashwa, kandi ko abagaragaza ibibazo kurusha abandi hari gahunda isanzwe yo kubegera bagafashwa.

Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse jenoside bose bubakiwe amazu yo kubamo, abana bagombaga gufashwa kwiga na bo ngo barafashijwe.

Abakecuru b’incike mu karere kose ni 89, na bo bahabwa ubufasha butuma babasha kubaho, ariko ubuyobozi bugasaba iteka ko abaturanye na bo bajya babasanga bakabaganiriza, bakabafasha uturimo two mu ngo mu rwego rwo kubamara irungu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka