Nyanza: Abaturage banenze bagenzi babo bapfobeje Jenoside mu cyunamo
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza banenze bagenzi babo bagaragayeho gupfobya Jenoside muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi ku wa 13 Mata 2015, abaturage bo mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bagaye bikomeye bagenzi babo bavuze amagambo mabi yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu gihe cy’icyunamo.

Bashingiye ku ngero zimwe na zimwe zagaragaye mu Karere ka Nyanza, bavuze ko biteye intimba n’agahinda kubona umunyarwanda apfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi hari abanyarwanda bagenzi be bayiyemerera ko bayigizemo uruhare.
Zimwe mu ngero zahereweho ni urw’umuturage wo mu Mudugudu wa Kibaga mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, wifashishije Bibiriya agakoresha amagambo ayigize yanditswe muri Zefaniya 1:12-17 agapfobya gahunda y’ibiganiro byatanzwe mu gihe cy’icyunamo.

Uyu muturage ubu uri mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yagawe cyane na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Kayigamba Canisius avuga ko ubutabera bukwiye kumuhana by’intangarugero.
Ibi byaje kandi bisanga amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzwe n’umugore witwa Mukamutesi Esperance w’imyaka 47 y’amavuko utuye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza wavugiye mu ruhame amagambo yuzuyemo gusesereza abarokotse jenoside.

Amakuru Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza itangaza avuga ko tariki ya 07 Mata 2015 ahagana saa kumi z’umugoroba uyu mugore yihandagaje mu ruhame akagira ati “Amagufa y’Abatutsi igihe kirageze ngo imbwa ziyarye”.
Uyu mugore ngo yabanje gutoroka ariko nyuma y’umunsi umwe Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza imuta muri yombi ngo akurikiranyweho ayo magambo igize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|