Ruhango: Umuryango RYHC wiyemeje guhangana n’ihungabana mu rubyiruko mu cyunamo
Ubuyobozi bw’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango, uravuga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rudakomeza guhura n’ihungabana rwasigiwe na Jenoside.
Buri mwaka umuryango RYHC,mu gihe cyo kwibuka uhuriza hamwe urubyiruko rwarokotse Jenoside, rugahabwa amahugurwa ku ihungaba, rukungurana ibitekerezo ku byaruteza imbere aho guheranwa n’agahinda.
Rutayisire Fidèle, umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko uku guhura bifasha urubyiruko guca ukubiri n’ihungabana, ahubwo rugafashwa mu bikorwa byaruteza imbere, birimo kwibumbira mu makoperative, kwigishwa imyuga itandukanye n’ibindi.

Ubwo uru rubyiruko rwasozaga amahugurwa y’iminsi 2 tariki ya 18 Mata 2015, rwatangaje ko uku guhura birugirira akamaro, rugereranyije na mbere uko rwari rumeze.
Mutoni Clementine umwe muri uru rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa yateguwe na RYHC mu rwego rwo guhangana n’ihungabana, avuga ko mbere ataragana uyu muryango, iyo igihe cyo kwibuka cyageraga atabashaga kujya mu bantu, ndetse agahura n’ihungabana rikabije.
Ariko ubu ngo yicarana n’abandi bakaganira bagahumurizanya, aho ahuye n’ikibazo mugenzi we akamufasha, none ubu ngo ntagiheranwa n’agahinda ahubwo ngo arangamiye icyamuteza imbere.

Karangwa Venuste, umujynama w’ihungabana mu muryango ARCT Ruhuka, mu kiganiro yagegeje kuri uru rubyiruko, yarugaragarije uko umuntu yamenya uwahuye n’ihungabana kandi akagira n’uko yamufasha.
Ati “Iyo umaze kubona ibimenyetso by’uwahuye n’ihungabana, wimufata nk’umusazi, ahubwo mwegere umuhumurize, umwereke ko atari wenyine, bityo agenda asohoka mu ihungabana gahoro gahoro, ndetse n’ubutaha ntiyongere guhura naryo”.

Urubyiruko ruhuriye muri RYHC rumaze kwigeza ku bikorwa bitandukanye rugamije kwiteza imbere no gufasha abatishoboye, rukavuga guheranwa n’agahinda rwabirenze.
Ukurikiyeyesu Jean Baptiste, umuyobozi wungirije wa RYHC, ashimangira ko kuva igihe batangiriye ibikorwa byo kwegera urubyiruko rwarokotse Jenoside mu mwaka w’2004 hari umusaruro ugenda ugaragara kuko urubyiruko rutagihura n’ihungabana.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|