Nyamasheke: Abagore bakora isuku mu muhanda bagomba kurenga 30% -Dr Nzahabwanimana

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamasheke asura imihanda inyuranye, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Aléxis, yasabye ko abagore bakora isuku ku mihanda no mu nkengero zayo bagomba kuba ari benshi nk’uko biteganywa n’amategeko kandi binakorwa no mu zindi nzego za leta.

Ibi yabisabye abayobozi b’akarere ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, nyuma yo kubona ko abagore bakora isuku ku mihanda, cyane abakorera mu ishyamba rya Nyungwe ari bake kuko mu bantu 126 abagore ari 11 gusa, mu gihe leta yishyura neza abakozi bakora isuku muri uwo muhanda.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi abayobozi bagomba kuba bubahirije ihame ry’uburinganire mu bakora amasuku mu mihanda, cyane cyane abakorera mu ishyamba ya Nyungwe, bakarenga 30% nk’uko bikorwa no mu zindi nzego za leta.

Dr Nzahabwanimana yasabye ko ihame ry'uburinganire ryubahirizwa mu bakora isuku ku muhanda uca muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe.
Dr Nzahabwanimana yasabye ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bakora isuku ku muhanda uca muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Agira ati “Abagore barashoboye kandi na bo bagomba kubona kuri aya mafaranga atari make duha abakorera mu ishyamba rya Nyungwe, akubye kabiri ay’abakorera isuku ahandi mu mihanda kuko tuzi ko hahora imvura ndetse no kuhagera bikaba bitoroshye, kandi birazwi ko abagore bazi no gukubura neza”.

Nyirambarushimana Odetta, umwe mu bagore bakeya bakora isuku mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko ari ibintu by’agaciro kandi bikomeye kuba abagore bagiye kubona amahirwe yo kuza gukora akazi mu ishyamba rya Nyungwe, cyane ko bagira uruhare rukomeye mu gutunga imiryango yabo.

Nyirambarushimana avuga ko ubwo abayobozi basabwe guhindura uburyo bakoragamo bigiye gutuma na bo bitabira ku bwinshi.

Agira ati “Byari bigoye ko umuntu w’umugore aza buri munsi mu ishyamba rya Nyungwe ntabwo twari twizeye ko twabona amafaranga menshi, gusa ubu dufunguriwe amarembo”.

Abaturage bishimiye cyane uburyo bahawe agaciro.
Abaturage bishimiye cyane uburyo bahawe agaciro.

Muri uru ruzinduko, Dr Nzahabwanimana Alexis, yasabye ko aba bakozi bagomba kuba bahembwe ku itariki ya 25 buri kwezi, bagahabwa amasezerano y’igihe kirekire atari munsi y’imyaka ibiri kugira ngo bakore akazi bumva ko ari akabo, kandi bagakora imishinga ibateza imbere bizeye aho bakora.

Yasabye aba bakozi kutajya bahembesha nka ba nyakabyizi kandi bagakora uko bashoboye imihanda ikaba isukuye hatitawe ku buryo bakozemo cyangwa iminsi bakoze.

Abaturage batatu bahabwa gusukura no gutema ibyatsi ku mpande zombie z’umuhanda ahangana n’ikirometero kimwe, bagahembwa amafaranga 67.500 uko ari batatu ku kwezi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka