Idindira ry’umuhanda Musenyi-Shyara rirazitira ubuhahirane bw’abaturage
Abatuye mu Mirenge ya Musenyi na Shyara mu Karere ka Bugesera barasaba ko umuhanda uhuza iyo mirenge wakorwa vuba ukoroshya ubuhahirane kuko ubu budashoboka.
Hashize imyaka itatu ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje gukora umuhanda ku gishanga cya Migina gitandukanya Imirenge ya Shyara na Musenyi yo muri ako karere, binashyirwa no mu mihigo yako.
Ariko imirimo yo gukora umuhanda yaratangiye biza kugaragara ko harimo ingorane zishingiye ku miterere y’igishanga cya Migina kirimo nyiramugengeri aho uwo muhanda wagombaga kwambukiranya.

Muri buri murenge hagiye harimo amasoko abaturage bakenera guhahiramo. Umuturage utabashije kujya kuzenguruka mu mirenge bituranye, bimusaba kukinyuramo agenda mu byondo.
Mukarutabana Jeanine ni umwe muri abo baturage ugira ati “Tujabagira mu mazi kugira ngo tugere mu Murenge wa Musenyi. Hashize imyaka irenga ibiri tubona bakora umuhanda muri kiriya gishanga ariko ntiwuzura”.
Uwo muhanda ba rwiyemezamirimo bawusimburanyweho basa n’abacitse intege, nyuma yo kurituriramo umusozi wose amezi n’amezi ariko itaka rikarigita mu gishanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko babonye ko icyo ari ikibazo gishobora gufata igihe kirekire ngo gikemuke. Akarere kagishije inama inzego zo hejuru zishinzwe iby’imihanda.
Ati “Twabonye uriya muhanda ugoye kuko kiriya gishanga kirimo nyiramugengeri, twiyambaza RTDA na MININFRA ngo batugire inama mu rwego rwa tekiniki, hanyuma dutegereje ko baduha igisubizo tukamenya niba uriya muhanda twawukomeza cyangwa twawureka, gusa twemera ko ufitiye abaturage akamaro kanini mu bijyanye no koroshya ubuhahirane”.

Uyu muhanda wagombaga kurangira mu ntangiriro za Kamena 2014, abaturage bakabona kuwukoresha, ariko nk’uko bigaragarira amaso, imashini zawukoraga zimaze igihe ziparitse nta mirimo iheruka gukorwa, nta n’abakozi bahagaragara uretse abazamu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwemera ko ikorwa ry’uwo muhanda ryajemo ibibazo, ariko ngo buzakomeza gusaba ubufasha mu bashinzwe iby’imihanda ku buryo bwizeza abaturage ko uzarangira vuba.
Ba rwiyemezamirimo batatu bamaze gusesa amasezerano ku mirimo yo gukora uwo muhanda kuko bigoranye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|