Ubukemurampaka nibwo buzagabanya amakimbirane agaragara mu bucuruzi -Prof. Rugege
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aratangaza ko abacuruzi bakwiye kubanza kugana inzego z’ubukemurampaka mu bucuruzi aho guhita birukira mu nkiko, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwihutisha ibisubizo bukanababikira ibanga ntibashyire ibibazo byabo ku karubanda.
Yabitangaje ku wa mbere tariki 20 Mata 2015 ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ine agenewe abacamanza bo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) barebwa n’imanza zishingiye ku bucuruzi mu karere.
Yagize ati “Ibibazo byose bijyanye n’imikoranire (contract) uko abantu baba bumvikanye ariko ntibabikore, bagiye mu bukemurampaka byabafasha kuko ntibajya gutegereza mu nkiko, kandi bakabikora bari bonyine atari mu ruhame. Ibibazo byabo ntibigomba kumenyekana ku bantu bose”.

U Rwanda rufite ikigo cy’ubukemurampaka gisanzwe kita kuri izi mpaka cyangwa ibibazo bishingiye ku masezerano y’akazi hagati y’ibigo by’ubucuruzi. Pof. Rugege yemeza ko ababurana aribo bihitiramo ubakemurira impaka kandi bigakorwa nk’uko babyemeranyijweho.
Aya mahugurwa azareba no ku bindi bibazo bihangayikishije isi kuri iki gihe birimo ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga, aho bazareba uburyo hashyirwaho amategeko ahana abantu bose bashaka indonke bibisha ikoranabuhanga.
Iterabwoba naryo rizaganirwaho ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka kugira ngo aba bacamanza bagire ubumenyi kuri ibi bibazo n’uburyo babyitwaramo mu gihe baba bahuye n’imanza zibireba.

Ferdinand Wambali, uyoboye iyi nama, yatangaje ko aya mahugurwa azatuma abacamanza baturutse mu bihugu bigize uyu muryango babasha gusobanukirwa n’uburyo bakwitwara mu bibazo by’ubucuruzi byambukiranya imipaka.
Ati “Twabonye ko ari ngombwa ko aba bakozi b’ubutabera basobanukirwa icyo amakimbirane y’ubucuruzi ari cyo n’amategeko ayagenga, kugira ngo bashobore guca imanza batitwaje ngo iri ni irya Kenya cyangwa Tanzania ahubwo bakareba ku mategeko agenga akarere”.
Wambali avuga ko kuba hari sosiyete yo mu Rwanda ikorera ubucuruzi bwayo muri Tanzaniya cyangwa iyo muri Tanzaniya ikorera mu Rwanda, bizafasha umucamanza guca urubanza azi neza amategeko ya buri gihugu n’agenga sosiyete ari gucira urubanza mu gihugu cyayo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bajye babanza bumvikane ariko byakwanga bazajya bitabaza ubucamanza gusa si byiza