
Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavien bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka 5 muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach volleyball) batwaye igikombe
batsinze u Burundi amaseti abiri ku busa.
Iyi kipe y’u Rwanda itwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda Uganda muri 1/2 naho mu majonjora batsinze Uganda amaseti 2-0, batsinda Eritrea amaseti 2-0, banatsindwa n’u Burundi amaseti 2-1.

Aba bakinnyi nyuma yo kwegukana igikombe bakanabona itike yo kwerekeza mu mikino ya All Africa Games, izabera muri Congo Brazzaville kuva tariki ya 4-19 Nzeri 2015, baragera i Kigali ku cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 55.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahirwe masa kuri bo maze bakomeze babere igihugu cyacu itabaza