Ngororero : Barakangurira abaturage kugana BDF

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero batangaje ko batazi ikigega cya BDF (Business Development Fund), ndetse bakaba bataranagisobanuriwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero hamwe n’abakozi b’icyo kigega barasaba abaturage kukigana kugira ngo bafashwe mu ishoramari.

Mu ntangiriro za Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, na we yemeza ko hari abaturage bo mu karere ayoboye cyane cyane abatuye mu duce tw’icyaro batagize amahirwe yo kumenya BDF.

Ibiro bya BDF mu Karere ka Ngororero.
Ibiro bya BDF mu Karere ka Ngororero.

Icyo gihe yanavuze ko akarere kafashe gahunda yo kwifashisha abakozi b’iki kigega mu kugisobanurira abaturage.

Mu gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwasojwe ku wa 2 Mata 215, abaturage basobanuriwe imikorere n’imikoranire na BDF, igihe imirenge batuyemo yabaga yasuwe muri gahunda y’imiyoborere myiza.

Umukozi wa BDF ushinzwe Ishoramari n’Ubujyanama mu Karere ka Ngororero, Ndayishimiye Boris, akaba avuga ko abaturage bakwiye kwitabira gukoresha amahirwe Leta yabahaye yo kubona ingwate, inguzanyo n’ubujyanama mu ishoramari cyane cyane urubyiruko n’abagore.

Bamwe mu bayobotse gukorana na BDF bakaba bashishikariza abaturage bagenzi babo gushira ubwoba bakagana icyo kigo kikabafasha kwiteza imbere.

Uwimana Mediatrice ufite uruganda rutunganya ifu y’ibigori akaba yariyambaje BDF avuga ko abafite inyota yo kwiteza imbere bakoranye n’iki kigega byabihutishiriza inzozi nk’uko byamugendekeye ubu akaba ari umucuruzi mpuzamahanga ucuruza ifu y’ibigori yitunganyiriza.

Mu gufasha abaturage kumenya neza iki kigega no kubakangurira kukitabira, Ndayishimiye avuga ko bagerageza kwegereza serivisi batanga mu mirenge.

Mu mwaka umwe iki kigega kimaze gifunguye ibiro byacyo muri aka karere, kimaze gutanga inkunga zingana na miliyoni 220 hamwe n’ingwate zifite agaciro ka miliyoni 28, akaba avuga ko amarembo agifunguye kuri bose.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka