Hamaze guterwa intambwe mu kuvugurura umujyi wa Butare

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu hatangijwe gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Butare, hari ibyamaze kugerwaho abawutuye bafata nk’intambwe mu iterambere ry’akarere kabo.

Nk’uko bitangazwa na serivisi ishinzwe imyubakire mu Karere ka Huye, Imihanda yo mu mujyi rwagati ifite ibiromotero bine yamaze gushyirwamo kaburimbo, ubu nta byondo nk’ibyari bihari mu myaka ibiri ishize bikigaragara.

Hari na gahunda y’uko mu minsi iri imbere hazashyirwa kaburimbo ku birometero 26.97 byo mu duce twa Ngoma, Tumba na Karubanda ndetse n’umuhanda uva i Ngoma werekeza mu Matyazo, umuhanda uva mu Gahenerezo ukagera mu Matyazo, ndetse n’umuhanda uva kwa Bihira werekeza ku bitaro bya Kabutare.

Imihanda yo mu mujyi yashyizwemo kaburimbo.
Imihanda yo mu mujyi yashyizwemo kaburimbo.

Biteganyijwe kani ko umuhanda uva ahitwa kwa Nkundabagenzi ukanyura ku biro by’Umurege wa Mbazi ugatunguka hafi yo mu Rwabuye uzashyirwamo kaburimbo, kimwe n’uturuka ku Mukoni, ukanyura i Cyarwa, ugakomeza ugana ku bitaro bya Kibirizi byo mu Karere ka Gisagara.

Imihanda yo ku itaba ifite ibirometero 12 na yo ntikirimo ibyondo kuko yashashwemo amabuye ndetse hakanashyirwa amatara ku mihanda atuma abanyuze muri iki gice cy’umujyi baba batikanga kugubwaho n’abagizi ba nabi. Hanateganywa kuzasasa amabuye ku bindi birometero 40 by’aha ku Itaba.

Imihanda ihuza imirenge yari yarangiritse ubu barayigerereye bayitunganya: ku birometero 100 bateganya gukora, ubu ngo bamaze gutunganya ibirometero 67 kandi ngo mu mwaka wa 2017, iyi mihanda izaba yaratunganyijwe yose.

Imihanda ihuza imirenge iri gukorwa.
Imihanda ihuza imirenge iri gukorwa.

Nyuma y’igihe kitari gitoya abanyehuye basezeranywa gare ubu noneho na yo barayibonye. Igice kinini cy’imirimo minini yo gutunganya sitade ya Huye cyararangiye ku buryo izakinirwaho imikino y’irushanwa nyafurika ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) izaba muri Mutarama 2016.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ya CHAN, na sitade Kamena iherereye ahitwa ku Kabutare na yo ubu iri gutunganywa kugira ngo izashyirwemo tapi (tapis synthétique) kuko ari yo abakinnyi bazajya bitorezaho.

Ku bijyanye n’amazu, mu Mujyi wa Butare hamaze kuzura amazu y’amashuri makuru, ay’ubucuruzi n’amahoteri y’amagorofa atari make kandi n’andi ari kubakwa n’abikorera. Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda ubu na cyo cyubatse urugo rugikikije kandi ruriho imitako nyarwanda.

Hotel Credo igeze kure yagura amazu yayo.
Hotel Credo igeze kure yagura amazu yayo.

N’ubwo kugeza ubu amacumbi yo muri kaminuza y’u Rwanda atarahaza abanyeshuri bahiga, hamaze guterwa intambwe y’uko byibura abakobwa bo mu mwaka wa mbere bacumbikirwa muri kaminuza imbere. Hari ndetse n’amacumbi yubatswe n’ababikira abanyeshuri b’abakobwa bacumbikamo.

Icyakora, icyarabu ntikirubakwa nyamara kimaze imyaka igera kuri ine gifunze, kugira ngo ba nyir’amazu yari ahasanzwe bubake amazu y’amagorofa, ariko kugeza ubu hazamuwe abiri gusa kandi imwe ni yo yonyine yuzuye.

Na none ariko, abanyehuye ntibishimira kuba ubuyobozi bukuru bw’ibigo byari bihasanzwe bugenda bwimuka, bugasiga amazu ameze nk’aho ntacyo akora. Ibi kandi ngo bituma bamwe mu bakoreraga muri ibi bigo bimuka, bityo abacuruzi bagatakaza abakiriya.

Amatara rusange afasha abakora ingendo za nijoro.
Amatara rusange afasha abakora ingendo za nijoro.
Amatara rusange yashyizwe ku mihanda hirya no hino mu mujyi.
Amatara rusange yashyizwe ku mihanda hirya no hino mu mujyi.
IMihanda ishashemo amabuye ku itaba.
IMihanda ishashemo amabuye ku itaba.
Ingoro y'umurage w'u Rwanda y'i Huye yubakiwe uruzitiro rushushanyijeho imitako nyarwanda.
Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye yubakiwe uruzitiro rushushanyijeho imitako nyarwanda.
Banki nkuru y' u Rwanda, ishami rya Huye.
Banki nkuru y’ u Rwanda, ishami rya Huye.
Ishuri rikuru ry'Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse ku itaba.
Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse ku itaba.
Agace ko guturamo ka Karubanda kari gushyirwamo inyubako zijyanye n'igihe.
Agace ko guturamo ka Karubanda kari gushyirwamo inyubako zijyanye n’igihe.
Amagorofa ari kuzamurwa mu Mujyi wa Butare.
Amagorofa ari kuzamurwa mu Mujyi wa Butare.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

umujyi wa butare warongeye uba uwa kabiri bidasubirwaho.source umuseke.com.ariko ninabyo kuko urebye iterambere r ibikorwa remezo rihari ntirisanzwe.stade ya kabiri mugihugu yambere mu ijirana buhanga.garre yambere mu rwanda iteye imbere.imihanda myinshi ya kaburimbo.abaturage benshi bakorera mumugi nyuma y umujyi wa kigali.hasigaye imyidagaduro niyo ubona ko hakiri inzira ndende

charles yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

iri niryo bita iterambere r umujyi.kuko uhita ubona impinduka zikomeye cyane.huye oyeeeee.kabsa butare irakaze

charles yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Hari abangaga kuhafasha kuko bavugaga Umujyi wa Huye ntibawiyumvemo none niba ari Umjyi wa Butare, abanyagisagara, Huye na Nyanza bose bazawiyumvamo.

komera yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Butare irimo kwaguka mu buryo bwihuse.

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ni byiza cyane!

Alex yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Courage, inzira iracyari ndende. Icyarabu nacyo nikivugururwe kandi giturwe. Umuhanda w’amabuye ku i Taba uraca umugongo bigacika.

kayiranga yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

bakomereze aho uyu mujyi wa huye ukomeze utere imbere kuko wasaga nkaho wasigaye inyuma

musinga yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka