Ku munsi wa 23 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere ubu ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri ku busa maze mukeba Rayon Sports igatsinda AS Kigali byari bihanganye igitego kimwe ku busa.

Uko imikino y’umunsi wa 23 yaagenze :
Police1-0 Musanze
Mukura 1-1 Isonga
Kiyovu 1-0 Gicumbi
Sunrise 1-0 Espoir
APR 2-0 Amagaju
AS Kigali 0-1 Rayon Sports
Nyuma y’iyi mikino ikipe ya APR Fc yaje gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 47 ndetse ikaba ifite n’umukino w’ikirarane, mu gihe AS kigali iyigwa mu ntege n’amanota 44.

Urutonde rwa Shampiona
1 APR FC 47
2 AS Kigali 44
3 Police FC 39
4 Rayon 33
5 Gicumbi 33
6 Kiyovu 32
7 Sunrise 30
8 Amagaju 30
9 Espoir 29
10 Marines 25
11 Mukura 25
12 Musanze 21
13 Etincelles 17
14 Isonga 14
Umunsi wa 24 :24/04/2015
KIYOVU VS APR MUMENA
ESPOIR VS AS KIGALI RUSIZI
Umunsi wa 25:03/05/2015
APR FC VS ISONGA KU MUMENA
AS KIGALI VS GICUMBI KURI FERWAFA
Umunsi wa 26 10/05/2015
SUNRISE VS APR RWAMAGANA
KIYOVU VS AS KIGALI MUMENA
Ikipe ya APR Fc ikaba ifite umukino w’ikirarane igomba gukina n’ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa gatatu i Gicumbi naho Rayon Sports ya kane ku rutonde nayo ikazakina n’ikipe ya Sunrise nayo kuri uyu wa gatatu.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
APR Izagitwara Ntawe Bakirwanira
Rayon Sport Yarakoze Yishyuye Ibyo APR Yari Yayikoreye Ikayitsindira Police Maze Nayo Ikabasha Gusohoka!
Gasenyi ihangane ibibazo bije bizira rimwe
Ntakundi pole amakipe yandi mfana gicumbi!izongere ikosore APR bwakabiri itware igikombe izumugabo!
Imana ishimwe kubafana ba APER. FC nangendimo. Bravon. APER FC Bravo. Recon. Sport nabwira Reyon nikoreneza Izaze. Dufatanyekwigisha. Gukoresha agakingirizo. Welcame reyon. Big4
Ngirango As Kigali ibonye isomo. Kuza yizirika kuri rayon, igakanira ngo idatwara igikombe. Biranshimishije kuba muri saison ikurikiyeho, bishobotse ko rayon yishyura ibyo As Kigali yayikoreye.
Gasenyi we urakoze cyane . nahubundi Ubu AppER yo igiikombe turagifite