Uburengerazuba: Abikorera bahize kubyaza umusaruro i Kivu na Nyungwe
Abacuruzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba batangaza ko mu migiho bafite ari ukwishyira hamwe bagatangiza amasosiyete y’ubucuruzi akomeye kugira ngo babyaze umusaruro ikiyaga cya Kivu ndetse na Pariki y’igihugu ya Nyungwe bigaragara muri iyo ntara.
Ibi babitangaje ku wa gatandatu tariki ya 18 Mata 2015, ubwo basozaga itorero ry’Imbaturabukungu, ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.
Ubwo basozaga iryo torero bari bamazemo iminsi itanu, abikorera 487 bagaragaje ko ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya Nyungwe ndetse n’imihanda ihuza Intara y’Uburengerazuba n’izindi ntara zo mu Rwanda ari amahirwe mu bucuruzi bagomba kubyaza umusaruro.

Nyiranshuti Marie Germaine, wavuze mu izina ryabo, yahamije ko mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe biyemeje kwishyira hamwe bagatangiza sosiyete zikomeye z’ubucuruzi, aho kuba ba nyamwigendaho nk’uko byari bimeze.
Avuga ko mu Ntara y’Uburengerazuba bari basanzwe bafite sosiyete y’ubucuruzi butandukanye yitwa Kivu Investment Group, ikorera muri Rubavu. Ngo barateganya gutangiza indi izakorera mu mu Karere ka Nyamasheke.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, avuga ko uturere turindwi tugize iyo ntara, uretse kamwe gusa, duhana imbibi n’ibindi bihugu (DRC, Uganda, Burundi), rikaba ari isoko rikomeye abikorera bo muri iyo ntara batagomba kwitesha.
Agira ati “…Umutungo urimo n’aya mahirwe ahari, tuyakoreshe mu guteza imbere Abanyarwanda, tuyakoreshe mu guteza imbere abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba…”.

Izi ntore z’abikorera zo mu Ntara y’Uburengerazuba nizo zishoje icyiciro cy’itorero ry’Imbaturabukungu. Abikorera bo mu zindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali nabo banyuze muri iryo torero, bahiga kwishyira hamwe. Abikorera bose barinyuzemo ni 2837.
Bigishijwe amasomo atandukanye arimo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda bizabafasha mu bucuruzi bwabo, baharanira kuzamura ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo buzagere ku kigero cya 11,5% u Rwanda rwihaye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko itorero ry’Imbaturabukungu ryagiyeho mu rwego rwo gutegura umucuruzi u Rwanda rwifuza, ujyanye n’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Guhiga ni gikorwa gikomeye cyane kandi kizafasha abanyarwanda kugera ku iterambere
Ariko abo bacuruzi nibagiwe ko hai na mashyuza namazuku yo mubirunga yabyazwa umusaruro
baharanire gushyira mu ngiro ibyo bahize maze intara yabo itere imbere n’igihugu muri rusange