Gisagara: Abacururiza mu masoko barasaba kugabanyirizwa imisoro

Bamwe mu ba korera mu masoko atandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko imisoro batanga iri hejuru ugereranyije n’amafaranga binjiza, abandi bakanavuga ko n’amasoko bakoreramo atubakiye badakwiye gusora kimwe, bityo bagasaba ko imisoro yagabanywa.

Isoko rya Kabuga riherereye mu murenge wa Mugombwa ricururizamo abacuruzi batandukanye, icyo bahurizaho bose ni uko bavuga ko imisoro yazamutse kandi ngo basabwa imisoro no mu gihe bataje gucuruza.

Gisagara, mu masoko atandukanye barinubira imisoro bavuga ko iri hejuru.
Gisagara, mu masoko atandukanye barinubira imisoro bavuga ko iri hejuru.

Mutunzi Emmanuel ucururiza muri iri soko ati “Birakabije imisoro irahanitse, buri uko twaje dusora amafaranga 500 kandi hari n’igihe umuntu aba yungutse atarenze 1,000 ku munsi.”

Aba bacuruzi bavuga ko mbere batangaga amafaranga ibihumbi 2,000 ku mwaka y’ipatante none ubu bakaba batanga ibihumbi 6,000 aho bavuga ko ari menshi cyane, dore ko ngo bakora iminsi ibiri mu cyumweru gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa Girbert Nyirimanzi asaba aba bacuruzi bo mu isoko rya kabuga kwishyira hamwe bakumvikanisha icyo kibazo mu nzego zibifitiye ububasha.

Ikindi Nyirimanzi avuga ni uko ngo umurenge nawo witeguye kubakorera ubuvugizi kuko atari wo ugena igabanywa ry’imisoro.

Abakorera mu isoko rya Kibangu mu murenge wa Muganza bo bavuga ko ari abakorera mu isoko ryubakiye n’iritubakiye basora kimwe kandi aba bo muri tubakiye bakunze no kugira igihombo kubera kwangirizwa n’imvura cyangwa izuba.

Ku kibazo cy’abavuga ko basora kimwe kandi badakorera ahantu hatunganyijwe kimwe, umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hesron Hategekimana avuga ko atariko bimeze ko imisoro iba itandukanye bitewe n’aho bakorera.

Ati “Ipatante n’umusoro bigenda bitandukana bitewe n’aho abantu bakorera, kandi n’abakorera mu masoko adatunganyije turi kugenda dushaka uburyo yakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere.”

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara hari henshi hagiye hagaragara amasoko atujuje ibyangombwa by’isoko ariko ubuyobozi bukavuga ko agenda atunganywa uko habonetse ubushobozi cyane ko akarere kakiri mu nzira yo kwiyubaka.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka