Gakenke: Babiri bakurikiranweho gukubita no gukomeretse byateye urupfu
Mu ijoro ryo ku wa 15 Mata 2015 mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke umugabo witwaga Etienne Hitimana alias Mashayija wari ufite imyaka 30 y’amavuko yishwe akubishwe kugeza ashizemo umwuka azizwa amasafuriya bivugwa ko yibye kuri Pasika.
Aya masafuriya ngo yibwe uwitwa Bwenge Odace kuri Pasika nyuma azagushyiraho abantu bashakisha Mashayija kugira ngo bazamumushikirize kuko ari we yakekwagaho kuyiba.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Mata ni bwo Mashayija yaje guhura n’uwitwa Alex Gasasira hamwe na Emmanuel Habarugira ubundi bamuhamagarira Bwenge bamujyana iwe ari na ho yakubitiwe kugeza apfuye.
Alex Gasasira wavutse mu 1983 yahise atabwa muri yombi kuri uyu wa 16 Mata2015 anemera ko yabonye nyakwigendera ubundi bakamushyikiriza Bwenge gusa ngo ntibari bazi ko aribumwice.
Agira ati “Kubera rero ko ari twe twamujyanyeyo, njyewe ndi gusaba imbabazi uwo Odace ni we wabiteye. None se sinari nzi ko aramwica nanjye ntabwo mba namutanze iyo menya ko aramwica.”
Nubwo Gasasira yemera agasaba imbabazi ko bagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kuko bamujyaniye Bwenge akamukubita kugeza apfuye ntabwo mugenzi we Emmanuel Habarugira bari kumwe abyemera kuko we avuga ko yahamagawe na Bwenge nyuma y’uko Mashayija agezwayo.
Habarugira avuga ko yahamagawe na Bwenge ngo aze amufashe Mashayija kuko atari kumwifasha wenyine yahagera agasanga bahagejeje nyakwigendera ariko nyuma na bwo akongera akavuga ko yagiye kureba Bwenge bakajyana kureba Gasasira aho yari yafatiye Mashayija ari na ho bamukuye bamujyana kwa Bwenge.
Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andrew Hakizimana, avuga ko bariya bagabo babiri bafunzwe mu rwego rw’iperereza ku byaha bakurikiranweho byo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.
Mu gihe byabahama ngo bakaba bahanwa hagendewe ku ngingo ya 151 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu gika cya kabiri.
Iyo ngingo iteganya ko umuntu wishe umuntu yabigambiriye ahanishwa igihano cya burundu.
CIP Hakizimana agira ati “Impamvu mvuga ko bari babigambiriye ni uko mu makuru dufite ari uko yibye ibintu kuri Pasika hakaza gushyirwaho umutwe umushakisha kugeza bamufashe ejo bamujyana ku wamushakaga.”
Bwenge akaba atashobora kuboneka kugira ngo yisobanure ku byo avugwaho ko yakubise Mashayija kugeza yitabye Imana.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaaaaa!!! jye ndumva uwomugabo yarazize agaherere CYIKORA UWOMUGABO ICYAHA NIKIMUFATA NUGUHANWA BYINTAOGA RUGERO!
Eeee!!! Kwica !!!!!!!!!! birakaze kabisa none se ubwo yarapfuye peee,bashire ifoto y’uwo ngo ni BWENGE ahantu mu itangazamakuru bamucakire kabisa iyo dossier yo ni ......
uyu muntu ntiyazize inkoni ahubwo bakurikirane, kuko abamubonye bavuga ko atagaragaraga nk’umuntu wakubiswe gusa, ahubwo hashobora kuba hari ikindi. Thanks
iyo anketi iroroshye cyane barebe uruhare rwa buri muntu ntihagire urengana. Nubwo yaba yibye imodoka ya Bwenge ntagomba kwicwa. Code pénal irasobanutse neza.
ibi byose siko aribyo njye ababantu turaturanye. gusa ahubwo uwitwa bwenge wariwaribwe amasafuriya yaje aje kureba umujura wafashwe asanga bamunogeje doreko no murupfu rwuwo muntu ari bwenge wamujyanye kwa muganga.
UWO WISHE BAMUKURIKIRANE
cyangwa yararwaye?
Ni igitangaza peee!!!ubwo ayo masaafuriya yari ahenze bingana iki ku buryo aguranwa amaraso y’umuntu .Harya ngo ngo agaciro k’umuntu kagiye hasi cyane ku buryo amasafuriya =umuntu!??? ntibyoroshye.Bwenge se we arihe ko numvise ko yamujyanye ku bitaro bikuru bya Nemba n’imodoka ye mu gitondo !? amaze kumwica.POLICE ikore akazi kayo yisobanure