Muhanga: Mbere yo gucanira Stade hazarebwa niba nta gihombo byateza
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko impamvu Stade Régional ya Muhanga idacanirwa ku buryo yakwakira imikino ya nijoro, biterwa n’uko ibikoresha birimo amatara byazanywe gufasha muri iki gikorwa bihenze kubikoresha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Gasana Celce, avuga ko kuba amatara yavanywe kuri Stade amahoro ya Kigali ngo azashyirwe kuri Stade ya Muhanga akibitse byatewe n’imiterere yayo itajyane na Stade ya Muhanga.

Gasana avuga ko amatara ubwayo asaba umuriro mwishi kugirango yake ku buryo bayashyize ku kibuga byajya biteza ikibazo cyo kubura amashanyarazi muri Muhanga nk’uko ngo byagendaga agikoreshwa kuri Stade amahoro ya Kigali.
Ikindi ngo ni uko ingano ya Stade amahoro yakoreshwagaho ayo matara iruta iya Stade ya Muhanga ku buryo bisaba gukora indi nyigo yo kuyashyiraho, hakiyogeraho no kuba iyo nta muriro uhari akoresha amavuta menshi ugereranyije n’inyungu umukino uba watanze.

Gasana agira ati, “Ariya matara abitse anywa ritiro 500 ku isaha iyo wakije moteri yayakoreshaga ku mahoro, none se urabona ritiro 500 ku isaha ku mukino n’ingengo y’imari y’akarere ntabwo byashoboka”.
Nk’igisubizo kirambye, ubuyobozi bw’Akarere ngo bwakoresheje indi nyigo ku matara akoresha umuriro mukeya kandi ajyanye n’igihe ku buryo ngo umwaka utaha bishobora kujya mu bikorwa.
Ikindi ngo ni uko n’ubwo CHAN itakibereye Muhanga, bitazahagarika ibindi bikorwa byo gutunganya Stade kuko kugeza ubu ngo isoko ryo kubaka umuhanda wa kaburimbo ugera kuri Stade, ryafunguye ku buryo uzatangira gukorwa mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2015.
Ibikorwa byo kuvugurura Stade ngo bizatuma ibasha kwiyinjiriza umusaruro ubwayo kuko izaba yujuje ibisabwa byose kugirango yakire imikino itandukanye ishobora no gukurura abakeneye kuyikoresha.
Ephrem Murindabigwi
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
isoko risha rikubakwahehe
byajyenzegute mavubi & apeli & mukura
GASANA WE IBYO UVUGA NGO KABURIMBO TUZABIBARA TUBIBONYE