Yves Rubasha akinira ikipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 23 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yamaze kwiyongera ku bakinnyi 24 bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 23, Johnny McKinstry.

Iyi kipe yatangiye imyitozo ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, imyitozo iyobowe n’umutoza Johnny McKinstry wungirijwe na Thierry Hitimana hamwe na Higiro Thomas wagizwe umutoza w’abazamu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko Rubasha ufite imyaka 18 ndetse akanakina nka myugariro, aje yiyongera ku bakinnyi babiri barimo Salomon Nirisarike (VV St Truiden-Belgium) na Bon Fils Kabanda (ASD Sangiovannese-Italy) bakina hanze y’u Rwanda.
Iyi kipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 23 yashinzwe tariki 11 Ugushyingo 2008, ikaba ari ikipe itarabigize umwuga.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Welcom Rubasha Izina Ribe Rubasha Kbs
i love him bacouse his small chald
ARAKAZENEZA TURAMWAKIRIYE MUMA VUBI AZAHINDURE AMATEKE YAMAVUBI
Ahawe Ikaze Mwi Tim Amavubi