Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2025, yakiriye Jack Ma washinze Ikigo Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze urubuga rwa Yahoo, baganira ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye no kwihangira imirimo n’udushya mu ikoranabuhanga.
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, hafatwa abantu umunani (8) bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangije ku mugaragaro gahunda nshya izatuma serivisi zitangwa mu buvuzi bw’amatungo zinyura aborozi.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.
Abana bafite Autism bitabwaho n’ikigo cya Autism Rwanda, bizihije Noheli banagenerwa impano zitandukanye, ndetse n’umuryango Rotary Club ukaba wageneye iki kigo impano y’ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kwita kuri aba bana.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.
Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mukino wa nyuma wa BK ARENA Volleyball Cup.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatanu cyashimiye abasora neza bashyikirizwa ibihembo byabo.
Ibihumbi by’abanyarwanda n’abashyitsi biganjemo ba rwiyemezamirimo bakoraniye I Kigali muri Convention Centre aho baje kumva abahize abandi mu mishinga y’ishoramari yitezweho guhindura Afurika.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
Abahinzi ba avoka mu Rwanda barakangurirwa kuzongera zikaba nyinshi ndetse no kwita ku zo basanzwe bafite, kuko ari imari ishyushye muri iki gihe, cyane ko nta bwoko na bumwe bwazo budafite isoko haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, harimo ba Colonel Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bahawe ipeti rya Général de Brigade.
Imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, irahamya ko imibanire itemewe n’amategeko yari intandaro ikomeye yo gukimbirana ku mugore n’umugabo n’abandi bagize umuryango.
Ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Sudan itsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-1 ikomeza kwigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.
Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’umugoroba, ikipe ya APR HC irakira Police HC mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona urabera muri Petit Stade Amahoro i Remera aho kwinjira ari ubuntu.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, habereye impanuka aho mu bubatsi bavugururaga urusengero rwa ADPER-Kagarama, urukuta rwarwo rwagwiriye batatu umwe ahita yitaba Imana, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu ijoro rya tariki 10 ukuboza, muri Leta ya Rakhine, agace kari mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, urwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Myanmar, abantu 34 bapfuye abandi barakomereka nyuma yuko indege z’intambara z’ingabo za Myanmar zigabye ibitero ku bitaro biri mu gace kigaruriwe n’uwo mutwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bafite amahirwe menshi ku bifuza gushora imari, bukabashishikariza kubegera bakabafasha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyananiwe gukora ibisabwa kugira ngo gishyire mu bikorwa amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda ku ruhande rumwe, ndetse na AF/M23 ku rundi ruhande, bikaba bituma amahoro akomeje (…)
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwita ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda, zivuga ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko umubare nyawo w’abanyeshuri bafite ubumuga utazwi, ariko kandi n’abazwi ko biga ngo ugasanga batiga neza uko bikwiye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Koreya y’Epfo yatangaje ko yamaze gusaba ibisobanuro aba Diplomate b’u Bushinwa n’u Burusiya bashinzwe ingabo bakorera i Seoul muri Koreya y’Epfo, nyuma y’uko indege z’intambara z’ibyo bihugu zivogereye agace iki gihugu gicungiramo umutekano wo mu kirere cyacyo, ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025.
Abaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, barishimira ko ibikorwa remezo by’ingenzi mu bisabwa, Leta yabitunganyije, bagasanga ahasigaye ari ahabo kugira ngo baribyaze umusaruro.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo rihamagarira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano n’ituze byagarutse.
Ibicuruzwa u Rwanda ruvana muri Kenya byaragabanutse ku kigero kirenga 80% mu mwaka ushize, ni ukuvuga hagati y’Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2025.
Akarere ka Nyamagabe, ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, ahaturuka inzuzi zivoma ku isoko ya Nili, ahahoze hafatwa nk’ahantu hatazwi hakomeje kwinjira muri politiki y’igihugu y’iterambere igamije gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije abayobozi ko inshingano yabo y’ibanze ari ugusobanurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Kicukiro, yahuje abayobozi (…)
Imibare y’ubushakashatsi buheruka bwa Finscope 2024, igaragaza ko abantu 96% bakoresha serivisi z’imari mu Rwanda, muri bo 60% bakaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobile Banking n’izindi.
Mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), bemeje ko u Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ny’Afurika y’amakipe (CAVB Men’s club Championship) mu cyiciro cy’abagabo.
Iyi raporo yiswe Global Environment Outlook yamuritswe mu kwezi k’Ukwakira 2025 nyuma y’imyaka itandatu itegurwa, ihuza ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ihindagurika ry’ubuzima bwa muntu, ndetse n’ihumana ry’ikirere, byose bishingiye ku bikorwa bya muntu bidahwitse, cyane cyane mu bihugu bikize no mu bikiri mu nzira (…)
Banki ya Kigali Plc yahawe igihembo cy’icyubahiro cya FiRe Award 2025, kimwe mu bihembo bikomeye mu Burasirazuba bwa Afurika bitangirwa ibikorwa birangwamo ubunyakuri no gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza no gutanga raporo z’imari zinoze.
Abadepite b’u Rwanda, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Damien Nyabyenda, kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025, batsindiye imidali itatu mu mikino ihuza abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Inter-Parliamentary Games) ibera i Kampala muri Uganda.
Hari ibihugu n’abayobozi ngo baba baratekereje ko u Rwanda rutahaye agaciro inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC yari yaratangijwe na Afurika, ariko Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo babitewe no kutamenya amakuru.
Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, muri Kaminuza ya Siyansi n’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, habereye ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imiyobore myiza y’ahazaza ha Afurika hibandwa cyane ku mutekano, amahoro n’iterambere rirambye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yashyizeho Fred Hategekimana nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo hamwe na Jules Higiro nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije b’Akarere ka Kayonza.
Mu 2020 u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0).
Ku Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025 habaye imikino ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda 2025 muri Golf yegukanwe na Nzanzuwera Celestin na Sezibera Gerald.
Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byo mu nkiko bidaterwa n’abacamanza, abashinjacyaha cyangwa n’abavoka gusa, ariko n’ababuranyi ubwabo akenshi usanga batinza urubanza, cyangwa bakaburana urwa ndanze.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi bafite mu magororero yose yo mu gihugu abanyamahanga magana atanu bakoze ibyaha bitandukanye.