’Gufunga umutwe’, bimwe mu byongera ibirarane by’imanza mu Rwanda
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byo mu nkiko bidaterwa n’abacamanza, abashinjacyaha cyangwa n’abavoka gusa, ariko n’ababuranyi ubwabo akenshi usanga batinza urubanza, cyangwa bakaburana urwa ndanze.
Uyu munsi, ibigo by’igihugu by’igorora bifunze abagera ku bihumbi mirongo irindwi, ndetse muri bo, ibihumbi makumyabiri na bitatu byafunzwe uyu mwaka kuva mu kwezi kwa mbere, kugeza uyu munsi.
Mukantaganzwa yavuze ko muri aba bafunze, akenshi usanga bafungiwe ibyaha byashoboraga kwirindwa, bakaba bafungiwe hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu.
Agira ati “Usanga akenshi ari ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubwambuzi bushukana n’ibindi, kandi usanga ibyo ari ibyaha twicaye tugatekereza twakwirinda.”
Mukantaganzwa yagize ati “Tworoheje imitwe yacu ntidushake guhangana, tugasaba ubuhuza, ni ibyaha wakwirinda bikemera. Ni ngombwa ko tubikangurira abantu.”
Amakimbirane ari muri kamere
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yabajijwe ikiguzi cy’ubutabera, kugira ngo abantu bamenye niba koko bahitamo ubuhuza, yashubije ko ubutabera buhenda, bugakenesha, dore ko ngo imanza nk’uko tuzibona ubu mu nkiko ari umuco w’i Burayi atari umuco w’Abanyarwanda.
Icyakora yavuze ko gukimbirana mu bantu ari kamere, kuko ngo inka zibana ntizibura gukomana amahembe. Aho abantu bari bashobora gusakirana,ariko uko bitwara nyuma yo gukimbirana ni cyo kibazo.
Yagize ati “aha rero ni ho tubwira abantu ko niba ukosheje usaba imbabazi. Hari n’abantu usanga ari ba ruhaewa ariko bagakomeza kuvuga ko ari abere, nyamara n’umuco wo kwemera guhanwa ni mwiza.”
Aha ngaha, agaragaza ko ubwinshi bw’ibirarane by’imanza buzagabanywa no guhindura imyumvire.
Mu bindi biri gufasha kugabanya abafungwa, ni igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora agira ati “Abanyarwanda babimenyere ko hari abanyabyaha bari muri bo bari gukora ibihano, bakazagira igihe bakabirangiza. Icyakora ibyo bihano biba byoroshye kurusha gufungwa kuko bakora amasaha atanu ubundi bakisubirira mu ngo zabo, bagakora imirimo ibateza imbere.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|