Koreya y’Epfo yanenze u Bushinwa n’u Burusiya byavogereye ikirere cyayo
Koreya y’Epfo yatangaje ko yamaze gusaba ibisobanuro aba Diplomate b’u Bushinwa n’u Burusiya bashinzwe ingabo bakorera i Seoul muri Koreya y’Epfo, nyuma y’uko indege z’intambara z’ibyo bihugu zivogereye agace iki gihugu gicungiramo umutekano wo mu kirere cyacyo, ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025.
Iki gihugu cyavuze ko cyahise cyifashisha indege zacyo z’intambara mu rwego rwo kurwanya umwanzi mu buryo bwihuse, nyuma y’uko indege zirindwi z’u Burusiya n’ebyiri z’u Bushinwa zisatiriye ikirere cya Koreya y’Epfo n’ubwo zitahatinze. Gusa, Korea y’Epfo yashimangiye ko izo ndege zitinjiye neza mu kirere cyayo, ahubwo zarenze umurongo ugaragaza imbibi za Koreya y’Epfo, nk’uko byagaragajwe n’ikoranabuhanga rya Radar.
Amategeko mpuzamahanga ntiyemera ko agace gato kari hagati y’igihugu n’ikindi ari ak’igihugu runaka, ariko ibihugu byinshi usanga bibifata nk’ikosa kuba indege z’ibindi bihugu cyane cyane iz’intambara zahagera.
Muri Werurwe uyu mwaka, Koreya y’Epfo yigeze kohereza indege z’intambara muri ako gace nyuma y’uko indege z’u Burusiya na zo zari zahagaragaye, ibyashimangiraga ko hari igitero cya gisirikare kirimo gutegurwa.
Icyo gihe, indege z’u Burusiya zinjiye hafi y’ibirwa bya Ulleung na Dokdo, mu gihe iz’u Bushinwa zinjiye hafi ya Ieodo, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo, abishingira ku makuru y’itangazamakuru ryaho.
Nyuma yaho, indege z’impande zombi zahuriye mu kirere cyo hafi y’ikirwa cya Tsushima mu Buyapani, kuko buri ruhande rwashakaga kugaragariza urundi ubukaka bwarwo.
Ubwo yatangaga iki kirego, Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko “izakomeza gufata ingamba zikwiye ku bikorwa byose by’indege z’amahanga mu gace ka Kadiz, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga”.
Ikirwa cya Dokdo kivugwaho n’ibihugu bitatu aribyo Koreya y’Epfo, Koreya ya Ruguru n’u Buyapani, byose byemera ko gikwiye kubyegurirwa.
Ieodo, ibuye rinini cyane riri munsi y’amazi hafi y’ikirwa cya Jeju, na ryo ni ikibazo gikomeje guteza amakimbirane hagati ya Koreya y’Epfo n’u Bushinwa, kuko buri gihugu kirifata nk’agace kacyo ko gucungiramo umutekano wo mu kirere.
U Bushinwa bwemeje ko kuri uyu wa Gatatu bwakoze ibishoboka byose bwifashisha indege z’intambara mu gucunga umutekano wo mu kirere, bufatanyije n’u Burusiya, by’umwihariko mu kirere cy’Uburasirazuba bw’inyanja ya Pacifique. Iyi myitozo u Bushinwa bwavuze ko ari igikorwa cyo mu rwego rw’ubufatanye busanzweho, kigamije “guhangana n’imbogamizi z’akarere no kubungabunga amahoro n’umutekano”.
Guhera mu 2019, indege z’u Bushinwa n’u Burusiya zimaze kwinjira muri ako gace ka Koreya y’Epfo kenshi zitabifitiye uburengazira, cyane cyane mu gihe cy’imyitozo ya gisirikare.
U Burusiya bwo buvuga ko budaha agaciro ako gace Koreya y’Epfo yihariye icungiramo umutekano, kazwi nka Air Defense Identification Zone (ADIZ), kuko katagaragara mu masezerano mpuzamahanga, bityo kukubaha ngo ntibibe itegeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|