FPR Inkotanyi yakiriye impuguke ziturutse mu Bushinwa
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Amb. Gasamagera yabakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi giherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo
Izo mpuguke ziri mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ajyanye no kubungabunga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no gucunga inzu ndangamurage, yasinywe hagati ya FPR-Inkotanyi n’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (Communist Party of China/CPC).
Umuryango FPR-Inkotanyi na CPC basanzwe bafitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango FPR-Inkotanyi na CPC bihuje amateka y’ubutsinzi kuko imitwe y’ingabo iyishamikiyeho yarwanye urugamba rwo kubohora ibihugu, iharanira ubwigenge nyakuri, yubaka iterambere ritajegajega rishingiye ku kubaka ubushobozi bw’abaturage.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi. Ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.
Tariki ya 29 Nyakanga, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira uyu mubano.
Ambasaderi Gao na we yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|