Gahunda y’Imikoreshereze y’Ubutaka (DLUP) ya Nyamagabe 2024–2050 yashyizweho nk’uko n’utundi turere tuyifite, yatanze icyerekezo gisobanutse cy’akarere, ubu kakaba kagiye kwitwa “Ikigega cy’Ibihingwa n’Ubukungu bushingiye ku Mashyamba.”
Abategerejweho guteza imbere aka karere, ni abagize icyiciro cy’ubuhinzi, ubworozi n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.
Akarere kandi kazazamurwa n’amahirwe y’akazi biciye mu bikorwa by’ubucuruzi n’inyongeragaciro mu byiciro by’ingenzi by’ubukungu.
Nyamagabe ifite ibigo by’ingenzi by’abikorera bifite uruhare runini mu bukungu bw’akarere binyuze mu ishoramari mu nzego zitandukanye, zirimo inganda z’icyayi n’ibigo bitunganya ikawa.
Hari n’inganda z’itunganya ibikomoka ku buhinzi, uburyo bwo kubaka amahoteli n’andi macumbi y’abashyitsi, ibinyabiziga byo gutwara abantu n’ibicuruzwa n’andi masoko y’ubucuruzi.
Icyerekezo gishya cya DLUP gihamagarira akarere ka Nyamagabe gukoresha aya mahirwe gafite, kugira ngo kabe indashyikirwa mu bihingwa nyongerabukungu n’amashyamba, kandi hitabwa ku kubungabunga ibidukikije muri aka karere k’imisozi miremire
Ubukungu bwa Nyamagabe rero, bushingiye ku nkingi ebyiri z’ingenzi, zirimo ubuhinzi, ndetse n’umutungo kamere.
Mu buhinzi hazamo ibihingwa ngengabukungu bibiri by’ingenzi, ari byo icyayi gitunganyirizwa mu ruganda rwa Mushubi ndetse n’uruganda rwa Kitabi, hakaba n’ikawa, ndetse n’inganda zitandukanye ziyitunganya.
Mu bihingwa bindi bisanzwe, habamo ibirayi, ibishyimbo, amashaza, urutoki n’ibindi bihingwa biboneka mu mirenge hafi ya yose y’akarere.
Mu mutungo kamere, akarere ka Nyamagabe gafite impano y’amashyamba, yiganjemo amoko anyuranye y’inturusu zivamo imbaho zikomeye zikoreshwa mu bwubatsi no mu gukora ibikoresho byo mu ngo n’ibyo mu biro, gukora amapoto y’amashanyarazi, amateme n’ibindi.
Muri 2050, abarenga 60% bazaba batuye mu mujyi
Aka karere, mu mwaka wa 2022 kari gafite abaturage 371,501 abenshi (89.1%) bakaba batuye mu cyaro, abasigaye bakaba bari mu mujyi wa Gasaka, ahari ibiryo by’Akarere, akaba ari na wo murenge rukumbi wa Nyamagabe ufite umujyi.
Mu mwaka wa 2035, aba baturage baziyongera bagere kuri 419,646 na 483,000 mu mwaka wa 2050, aho u Rwanda ruteganya kuzaba rugeze mu rwego rw’ibihugu byateye imbere.
Muri 2050, Umujyi wa Nyamagabe uzaba ungana na 25.981km2, mu gihe ubutaka buhingwa n’ubuteyeho amashyamba buzaba ari 15.894km2 naho 10.718km2 zigakoreshwa indi mirimo.
Abateguye uyu mujyi bagennye igice kizaba gikorerwamo ubucuruzi na serivise zikomatanyije(mixed use), icy’ubucuruzi n’indi mirimo, ndestse n’icy’ubucuruzi gusa. Hari kandi n’igice kigenewe inganda nto n’iziciriritse.
Serivisi za Leta n’ibikorwaremezo biri ku rwego rwiza, aho ibikorwaremezo by’uburezi n’ubushakashatsi bifite 39.48 ha, ibikorwaremezo by’ubuvuzi bifite 5.65 ha, naho ibikorwaremezo by’amadini bikagira 18.78 ha.
Hanateganyijwe kandi ibibuga by’imikino n’imyidagaduro (9.62 ha) hamwe n’ibikorwaremezo by’umuco (9.59 ha) bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Hamwe n’ubutaka bwagenewe imihanda (167.11 ha) n’ubutaka bwo kurengera ibishanga (27.29 ha), igishushanyo mbonera cy’umujyi gihuza iterambere n’ihame ryo kubungabunga ibidukikije, bikazamura iterambere ry’umujyi rirambye kandi rifite icyerekezo.
Igishushanyo cy’umujyi wa Nyamagabe cyibanda ku gutuza ku bwinshi no kubaka bazamura inzu ndende (vertical development), bigahuza umujyi mu buryo bworoshya ikwirakwizwa ry’imiturire n’imirimo.
Agace k’umujyo rwagati (CBD) ni ko kagenewe ubucuruzi bukomeye gahurirwamo n’ibikorwa by’ubukungu, kagashyigikirwa n’utundi duce tw’inyubako zikomatanyije zihuza ubucuruzi, gutura n’ibiro.
Muri Nyamagabe, n’ubwo igishushanyo mbonera cyashakaga ko imidugudu ituwe iva ku 162 ikagera kuri 88. hagaragaye ibibazo bijyanye n’imisozi itorohereza imiturire, nuko hafatwa umwanzuro ko imidugudu igabanywa gacye ikazagasigara ari 152.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|