Myanmar: Abarenga 30 bahitanywe n’ibisasu byarashwe ku bitaro
Mu ijoro rya tariki 10 ukuboza, muri Leta ya Rakhine, agace kari mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, urwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Myanmar, abantu 34 bapfuye abandi barakomereka nyuma yuko indege z’intambara z’ingabo za Myanmar zigabye ibitero ku bitaro biri mu gace kigaruriwe n’uwo mutwe.
Ni ibitaro biherereye mu Burengerazuba bw’igihugu ya Mianmar, mu mujyi wa Mrauk-U muri Leta ya Rakhine.
Ni mu gihe iki gihugu cyitegura amatora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025, gusa igisirikare cya Myanmar ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi bitero.
Mu minsi ishize, igisirikare cya Myanmar cyarushijeho kugaba ibitero by’indege z’intambara ku mutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, n’indi irwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu rwego rwo kugerageza kugarura uduce twafashwe n’iyi mitwe y’inyeshyamba, ariko kivuga ko kitagamije kwica abasivili.
Itsinda rishinzwe ubuvuzi muri uyu mutwe w’iterabwoba wa Arakan Army, ryatangaje ko icyo gitero cyishe abarwayi 10.
Nk’uko amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje, zimwe mu nyubako z’ibitaro zasenyutse n’ibitanda byo kwa muganga birangirika.
Kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi mu 2021, Myanmar yadutsemo intambara imaze guhitana abantu ibihumbi, ndetse abarenga miliyoni bavanwe mu byabo.
Nubwo icyo gihugu kiri mu myiteguro y’amatora, ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amatora ashobora kutazaba mu bwisanzure no mu mutuzo, dore ko mu byumweru bishize ubuyobozi bwa Perezida Gen Min Aung Hlaing, bwatangiye guta muri yombi bamwe mu baturage ishinja gushaka kuzahungabanya umutekano w’amatora, harimo na bamwe bayanenze ku mbuga nkoranyambaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|