Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Damascène, yasabye urubyiruko gukomeza kwamagana inyigisho zibiba urwango, zigikomeje gusakazwa n’abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
U Rwanda na Pakistan, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi.
Ku isaha ya saa tatu n’iminota 45 kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki 21 Mata 2025, ni bwo inkuru y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yamenyekanye binyuze mu itangazo ryasomwe na Karidinali Kevin Farrell, yemeza ko yaguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Mu Rwanda uko sinema ikomeje gutera imbere umunsi ku munsi, ni na ko hamurikwa filime nshya usanga zigira uruhare mu kugaragaza impano nshya muri uru ruganda.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, arasaba abanyamategeko b’Abanyarwanda n’abanyamateka, gutekereza uko hakorwa ibirego ku Gihugu cy’u Bubiligi, cyazanye amacakubiri ashingiye ku moko yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari imvugo nakuze numva abantu bavuga ngo “dusangiye perezida ariko ntidusangiye ijambo”, bashaka kuvuga ko n’ubwo muri mu gihugu kimwe, muhagarariwe n’umuyobozi umwe, ibyo avuze mutabyemeranyaho.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025 aguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko uruzinduko arimo muri Pakistan rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Amakipe ya APR na Kepler ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Club Championship, ikomeje kubera mu gihugu cya Libya mu mujyi wa Misurata, yatangiye atsinda imikino yayo.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahagaharitse ibikorwa bya Politiki by’Ishyaka rya Joseph Kabila rizwi nka ‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rishinjwa gushyigikira M23.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-25 mu mukino usoza umwaka usanzwe wa shampiyona ya Handball isoza ariyo ya mbere mu gihe hategerejwe kamarampaka.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, umugore n’urubyiruko ’Save Generations Organization’ uvuga ko n’ubwo cotex zakuriweho umusoro wa TVA, abagore n’abakobwa cyane cyane abo mu cyaro batabona ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, bitewe n’uko bigihenze.
Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana.
Kuri iki Cyumweru,ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium, ibitego 2-2 itakaza umwanya wa mbere wasubiranywe na Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yemeye gusubukura umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS ku wa 15 Mata 2025, ugahagarikwa no kuzima kw’amatara ya Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports yari yajuririye icyemezo cyo gusubukura umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS nturangire kubera amatara yazimye,isaba gutera mpaga.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafunguwe urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana bo muri uwo Murenge.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri Munyarwanda, n’ubwo hari abakibishidikanya bitwaje indege ya Habyarimana.
Ikipe ya Kiyovu Sports yavuye mu makipe abiri ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye 1-0 mu mukino w’umunsi wa 24.
Kuri uyu wa Gatandatu,hakinwe imikino itanu y’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho Rayon Sports yari yakiriwe na Muhazi United yatsindiye i Ngoma ibitego 2-0 ikisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Josiane Mukangarambe, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, avuga ko akimara kurokokera i Mwulire, yiyemeje kujya i Kayonza guhura n’Inkotanyi ariko mu nzira ahura n’ibyago byinshi, kuko yisanze mu nkambi y’interahamwe zo muri Murambi n’abasirikare ba FAR batsinzwe urugamba, aho yazihungiye bategura igitero cyo kumwica (…)
Hari inkuru yari imaze igihe izwi n’abantu bacye bakicecekera, ariko kubera imyitwarire idahwitse y’uvugwa mu mwandiko, ejobundi yagiye ku karubanda buri wese arayumva.
Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Misurata mu gihugu cya Libya, habereye tombola yagombaga kugaragaza uko amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika, mu bagabo bakina volleyball (CAVB Club championship 2025), aho APR na Kepler bamenye aho baherereye.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zavutse.
Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira (…)
Mukeshimana Winifride warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe yatanze tariki 17 Mata 2025, yavuze ko yibuka ijambo rya nyuma mama wabo yababwiye ubwo yicwaga n’interahamwe, yabasabye kubanza kumwica mbere yo kumwicira abana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana, aho gikangurira umuryango gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.
Ihuriro ry’Uruhererekane rw’abakora ibikomoka ku biti ‘Rwanda Wood Value Chain Association (RWVCA)’, ryaremeye abarokotse Jenoside b’i Ntarama mu Bugesera inka 4, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kongera ibiti muri ako karere gakunze kwibasirwa n’amapfa.
Abahoze mu burembetsi bibumbiye muri Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko inkunga ya Miliyoni 10Frw bahawe na Polisi y’u Rwanda, izabafasha mu mishinga yabo y’ubuhinzi n’ubucuruzi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubwato bw’imbaho butwarwa na moteri, bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400 bwafashwe n’inkongi bugeze hafi y’Umujyi wa Mbandaka, abantu 50 muri bo bahasiga ubuzima.
Mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.
Nyuma y’uko ku wa 17 Mata 2025, hafashwe umwanzuro ko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga amatara akazima utarangiye ukazasubukurirwa aho wari ugeze, Rayon Sports yavuze ko itazakina.
Umubyeyi Mukarubuga Domitila azandikwa mu mateka y’ababyeyi bacye Imana yahaye kurama akabona umwana w’umwuzukuruza we, nyuma yo kurokoka ku buryo butangaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari afite imyaka irenga mirongo itandatu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ndagijimana Justin, warokokeye mu cyahoze ari Komini Rusumo, Akarere ka Kirehe k’ubu, avuga ko ari inshuti z’akadasohoka n’abagize umuryango wishe se n’ubwo bataramusaba imbabazi.
Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wa Mukura VS na Rayon Sports wahagaze kubera izima ry’amatara kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye byemejwe ko uzasubirwamo tariki 22 Mata 2025,aho wari wabereye ukanakomereza ku munota wari ugezeho.
Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside (…)
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFSCSC), icyiciro cya 13, batangiye urugendoshuri rugamije kwiga no gusobanukirwa uko Ingabo zahoze ari iza RPA, zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.
Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza kuko yakubise kambambili uwo mwana w’umukobwa ku kuboko.
Musenyeri Vincent Barugahare wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri washyinguwe ku wa Gatatu, yitabye Imana tariki 10 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, azize uburwayi, akaba asoje ubutumwa bwe agiye guhembwa nk’uko Musenyeri Nzakamwita yabivuze.
Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni yaguze yarakoreshejwe yamuviriyemo ibyago byo gufungwa burundu, kugeza ubu akaba amaze imyaka 15 muri gereza ku cyaha we avuga ko atakoze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Arsenal yasezereye Real Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions League,iyitsinze 2-1 igera muri 1/2 yaherukagamo mu 2009.
Kuri uyu wa Gatatu,Irambona Gisa Eric wakiniye Rayon Sports imyaka irindwi yagizwe Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru.
Uwahoze ari Perezida wa Pérou, Ollanta Humala n’umugore we bakatiwe n’urukiko rwo mu Murwa mukuru Lima, igihano cyo gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwemera amafaranga yatanzwe na sosiyete y’ubwubatsi yo muri Brazil, atanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza (…)