Ni nyuma y’uko mugitondo cyo ku wa 7 Ukuboza 2025, ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere bwahagaritse komite nyobozi yari igizwe na John Bosco Nyemazi wari umuyobozi w’Akarere, Hope Munganyinka wari umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu hamwe na Jean Damascène Harerimana wari umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Aba bose bahagaritswe kubera amakosa arimo kutubahiriza inshingano zabo, zirimo kudatanga serivisi nk’uko bikwiye ku baturage.
MINALOC ivuga ko yabaye ishyizeho abayobora b’Akarere by’agateganyo kugira ngo serivisi zigomba guhabwa abaturage zikomeze, mu gihe hategurwa amatora yo kugira ngo haboneke abazakomereza aho abandi bari bageze.
Kuba ari babiri bashyizweho kandi harahagaritswe batatu, MINALOC ivuga ko ariyo ibigena hagendewe ku mpamvu zitandukanye, kuko yashoboraga no kuba umwe, ariko mu busesenguzi n’ubushobozi bakoze basanze akazi kari muri Kayonza ari ngombwa ko baba ari babiri kugira ngo bashobore gufatanya no kuzuzanya mu gihe hategerejwe amatora yo gushyiraho komite nyobozi yuzuye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, avuga ko guha serivisi nziza umuturage atari ukumugirira impuhwe, ahubwo ari igikorwa gikwiriye.
Ati "Si ibyo dusabwa kumuha ahubwo ni ukumukorera ibyo tugomba kumukorera. Abayobozi b’inzego z’ibanze bashishikarizwa kwegera umuturage, kumwakira neza, kutamusiragiza no kumusobanurira ko hari impamvu runaka yatuma serivisi yifuzaga itabasha guhita itangwa ako kanya."
Arongera ati "Icyo twasaba inzego z’ibanze cyane cyane aho umuturage, ni ugufasha umuturage, ku nuryo n’iyo yaba hari ibyo akeneye ahandi bamufasha kubikora akabibonera hafi, bikamuhesha serivise yihuse."
Fred Hategekimana si mushya muri iyi mirimo, kuko yabay Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|