Bifuza ko imibare nyayo y’abanyeshuri bafite ubumuga yamenyekana
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwita ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda, zivuga ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko umubare nyawo w’abanyeshuri bafite ubumuga utazwi, ariko kandi n’abazwi ko biga ngo ugasanga batiga neza uko bikwiye.
Vice Perezida w’impuzamiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Munyangeyo Augustin, yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwamuritswe hagamijwe kwerekana imbogamizi abana bafite ubumuga bahura na yo, mu myigire yabo, kandi bikaba byari bikozwe ku nshuro ya mbere.
Bimwe mu byagaragajwe muri ubu bushakashatsi, ni uko abana bafite ubumuga batabasha kwiga neza nk’abandi, kubera impamvu zitandukanye.
Munyangeyo avuga ko hari Politiki y’abafite ubumuga, ariko kuyishyira mu bikorwa hakazamo imbogamizi.
Ati “Murabizi neza ko Leta yacu yashyizeho Politiki y’abantu bafite ubumuga, ibemerera kwinjizwa muri gahunda zose ariko mu gushyirwa mu bikorwa ni ho hari ikibazo, kandi no mu gihe baje kubigaragaza ngo bikosorwe hitabira abadashobora kubifataho umwanzuro, bityo ibyifuzo bigatinda gushyirwa mu bikorwa”.
Yungamo ati “Twifuza ko Leta yashyira mu bikorwa Politiki nziza zihari, urugero abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakeneye kwigishwa ururimi rw’amarenga. Gusa ubu ntirwigishwa mu mashuri kandi nyamara muri gahunda y’uburezi bakavuga ko bigishwa, ariko hashize imyaka myinshi urwo rurimi rutaremezwa ngo rwigishwe. Abafite ubumuga bwo kutabona bakeneye ibikoresho by’inyandiko bibafasha gusoma, abandi bakeneye ibibafasha kumva neza”.
Mu Rwanda bivugwa ko umubare w’abantu bafite ubumuga urenga ibihumbi 440 ariko bigakomeza guhinduka, bityo ugasanga nta mubare nyawo ufatika w’abantu bafite ubumuga, binatuma n’uw’abanyeshuri ntamenyekana.
Minisiteri y’Uburezi iherutse kuvuga ko mu myaka iri mbere, hateganywa kubaka amashuri atanu yihariye muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, azajya afasha mu kwiga neza abafite ubumuga.
Kamuli Charles, umwarimu mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’umugenzuzi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, ari mu bakoze ubu bushakashatsi bisabwe na NUDOR, hagamijwe kureba imibare y’abanyeshuri bafite ubumuga, uko yahuzwa n’imibare rusange y’Igihugu kuko ihari itagaragaza neza abanyeshuri bafite ubumuga, bitewe n’imbogamizi zitandukanye.
Kamuli avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze hakenewe kubanza kumenyekana neza imibare y’abanyeshuri bafite ubumuga, kugira ngo byorohereze abafata ibyemezo kumenya igikenewe.
Ati “Hakenewe imibare mu gihugu cyose y’abafite ubumuga, aho baherereye n’ibibazo bafite bityo hagashakwa uko byakemuka. Hakenewe gusuzuma niba abarimu bo kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga bahari kandi bahagije, kuko si buri wese wakwigisha umwana ufite ubumuga, bisanga ubundi buhanga. Ikindi harasabwa amikoro bityo abafatanyabikorwa bagakorera hamwe, barimo MINEDUC, NCPD, NISR, REB, NESA n’abandi, kuko bose bagira aho bahurira bityo bagafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari”.
Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), yo muri Kamena 2025, igaragaza ko abafite ubumuga muri rusange mu Rwanda bangana na 562,184, abangana na 44.5% muri bo ni abagabo, abagore bakaba 55.2%, mu gihe 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.
NCPD kandi igaragaza ko abafite ubumuga barenga 52,132 barimo abatanditse mu bitabo by’irangamimerere, hamwe n’abandi batari mu ishuri.
Imibare iheruka gutangazwa igaragaza ko abana bafite ubumuga 17,302 batiga kandi bagombye kuba bari mu ishuri, mu gihe abandi bangana na 34,830 bujuje imyaka 16 kuzamura batanditse mu bitabo by’irangamimerere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|