Perezida Kagame yaganiriye n’abashoramari Jack Ma na Jerry Yang
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2025, yakiriye Jack Ma washinze Ikigo Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze urubuga rwa Yahoo, baganira ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye no kwihangira imirimo n’udushya mu ikoranabuhanga.
Aba bombi bari i Kigali aho bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo beza muri Afurika, binyuze mu Irushanwa Africa’s Business Heroes (ABH), ikaba ari gahunda ya Alibaba igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika no kwihutisha ihangwa ry’imirimo.
Icyiciro cya 7 cy’iri rushanwa (Grand Finale) gihurije hamwe muri ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa bo muri Afurika, aho abahatanira umwanya wa mbere 10 bari gutanga imishinga yabo, kugira ngo bagabane inkunga ya Miliyoni 1.5 z’Amadolari ya Amerika.
Ni gahunda yateguwe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma, biciye mu bigo bye bibiri bya Jack Ma Philanthropy na Ali Baba Foundation.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya karindwi, u Rwanda rukaba rwakiriye ibi birori inshuro eshatu zikurikiranya.
Abahatanira ABH bazagabana miliyoni imwe n’igice y’Amadolari, mu birori bizaba kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, nyuma yo gusobanura(Pitch) imishinga yabo, maze inteko ibishinzwe (jury) ikagenda itanga amanota azerekana uko barushanyijwe.
Umubano w’u Rwanda na Jack Ma wibanda cyane ku guteza imbere ba Rwiyemezamirimo, ikoranabuhanga n’udushya, cyane cyane mu rubyiruko rwo muri Afurika.
Jack Ma, washinze Alibaba Group, afitanye umubano mwiza n’u Rwanda binyuze mu biganiro n’ubufatanye na Leta y’u Rwanda.
Mu biganiro yagiye agirana na Perezida Paul Kagame, byagiye byibanda ku guteza imbere ubushabitsi (entrepreneurship), gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, gufasha urubyiruko n’abacuruzi bato kubona amahirwe ku masoko mpuzamahanga.
Jack Ma ni we washinze gahunda ya Africa’s Business Heroes (ABH), ikaba ari gahunda igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika, gutanga inkunga n’amahugurwa, guteza imbere ireme ry’imirimo n’ibitekerezo by’ubucuruzi.
U Rwanda rwakiriye ibikorwa bikomeye bya ABH, harimo n’ibirori bya Grand Finale, bikagaragaza icyizere Jack Ma afitiye u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano, imiyoborere myiza, n’icyerekezo mu ikoranabuhanga.
U Rwanda rufata Jack Ma nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi kubera icyerekezo cya Leta mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, gushyigikira urubyiruko rwihangira imirimo, no guteza imbere ishoramari n’udushya.
Ibi byose byagize ingaruka nziza ku Rwanda, kuko uyu mubano wafashije kongera amahirwe kuri ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda n’abandi b’Abanyafurika, kugaragaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga nk’igicumbi cy’udushya muri Afurika, gukurura abafatanyabikorwa n’abashoramari mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|