Ikigo cy’igihugu gishinzwe igorora gifunze abanyamahanga magana atanu

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi bafite mu magororero yose yo mu gihugu abanyamahanga magana atanu bakoze ibyaha bitandukanye.

Murenzi yavuze ko ibyaha byiganje muri aba bafunzwe, ngo ni inyandiko mpimbano, ndetse no gukubita no gukomeretsa, aho abona ko hari abantu bameze nk’aho bafite mu mico yabo gukubita no gukomeretsa.

Murenzi yabivuze nyuma y’uko abanyamakuru babajije ibibazo bijyanye n’Abanyamahanga bagenda bagaragara cyane mu byaha by’urugomo, haba hagati yabo, cyangwa bakanakubita Abanyarwanda.

Mu minsi ishize, abagiye bashyirwa mu majwi, ni urubyiruko rwa Sudani.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko haba ku Banyarwanda, haba no ku banyamahanga, nta muntu n’umwe wihanganirwa iyo akoze ibyaha by’urugomo.

Hagati aho ariko, Murenzi yavuguruje amakuru avuga ko aba bantu baba bafunzwe kubera gukubita no gukomeretsa, bahozwa ku nkoni muri gereza.

Yagize ati "twebwe ntabwo tugira abanyururu, tugira abagororwa, kandi ntitugoroza inkoni."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka