Kicukiro: Abayobozi basabwe kurushaho gusobanurira abaturage gahunda za Leta

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije abayobozi ko inshingano yabo y’ibanze ari ugusobanurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Kicukiro, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel

Dusengiyumva yagaragarije abayobozi ko bakwiye kuganira n’abaturage by’umwihariko ku bibazo birimo: isuku ku mubiri, mu ngo, aho batuye, ahahurira abantu benshi, mu bigo by’amashuri n’ahandi. Hari n’ikibazo cy’imyubakire y’akajagari aho usanga bigirwamo uruhare runini n’abayobozi mu nzego zo hasi, hakaba na Sites z’imiturire zakaswe ariko zikaba zitubakwa. Hari n’ikibazo cy’imisoro itishyurwa uko bikwiye yaba iy’umutungo utimukanwa, umusoro ku bukode bw’amazu, n’indi.

Mu bundi butumwa aba bayobozi basabwe kumva no kubusobanurira abo bayobora harimo icyerekezo cy’Umujyi mu miturire, mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange, gutanga amakuru ku gihe y’ibibera aho bayobora kugira ngo bifashe inzego zitandukanye mu gukumira icyaha kitaraba, n’ibindi.

Abayobozi muri Kicukiro bafashe ingamba zo guhangana n'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage
Abayobozi muri Kicukiro bafashe ingamba zo guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye abayobozi bitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo gukomeza kwesa imihigo mu nzego bahagarariye, uhereye ku Mudugudu.

Yashimye uruhare aba bayobozi bagize mu bukangurambaga bwatumye abaturage bishakamo ibisubizo , atanga urugero rw’imihanda migenderano irimo kubakwa hirya no hino mu Midugudu yiyubakirwa n’abaturage ku kigero cya 100%.

Mu byerekeranye n’umutekano, ba Mudugudu bibukijwe akamaro k’Ikayi y’Umudugudu ifasha mu kwandika ingo zihari ndetse n’abashyitsi bari mu Mudugudu, kuko ibi bifasha mu kubungabunga umutekano no gukumira icyaha kitaraba.

Muri rusange, iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu guteza imbere imiyoborere myiza, umutekano, ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ibikorwa remezo. Hafashwe n’ingamba zo guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu muryango, ubuzererezi , abana bata ishuri, Ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka