Ubuvuzi bw’amatungo bwongerewe imbaraga hagamijwe kunoza serivisi

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangije ku mugaragaro gahunda nshya izatuma serivisi zitangwa mu buvuzi bw’amatungo zinyura aborozi.

Ubwo iyo gahunda nshya yatangizwaga
Ubwo iyo gahunda nshya yatangizwaga

Ni gahunda nshya yerekeranye no kuvura amatungo (Veterinary Sanitary Mandate/VSM), kwandika ba veterineri no kubaha ibyangombwa (Veterinary Registration and Licensing Module), bikubiye muri gahunda y’imicungire y’amakuru ku buhinzi (Agriculture Management Information System /AMIS).

Iyi gahunda nshya igamije guteza imbere serivisi z’ubworozi, gutanga umwanya munini mu ruhare rw’abikorera no kongera ubunyamwuga mu mikorere y’abavuzi b’amatungo mu gihugu hose.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye ku wa 12 Ukuboza 2025, bamwe mu baturage bishimiye ko serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zigiye kwegera buri mudugudu.

Bahate Marthe, umworozi wo mu Murenge wa Ruharambuga, mu Kagari ka Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke, yagize ati "Kenshi amatungo yacu yapfaga kubera gutinda kubona veterineri. Ariko niba noneho hari abikorera bashobora gukorera mu izina rya Leta, natwe tuzajya tubabona hafi. Byadufasha kugabanya impfu z’amatungo cyane cyane mu bihe by’indwara ziyibasira."

Munyanshongore Jean Nepomscène, umusaza ukorera ubworozi bw’inka n’ingurube mu Kagari ka Wimana mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko bari bakeneye ababageraho byihuse.

Ati “Ikintu twari dukeneye cyane ni serivisi zihuse n’abatekinisiye bafite ubumenyi. Iyo gahunda izatuma tubona serivisi ku gihe kandi natwe abaturage twumve ko ubuzima bw’amatungo yacu buri mu maboko y’ababishoboye."

Abavuzi b'amatungo bahawe ibikoresho bibafasha kunoza serivisi batanga
Abavuzi b’amatungo bahawe ibikoresho bibafasha kunoza serivisi batanga

Nk’uko byasobanuwe mu gihe cyo gutangira iyi gahunda, VSM izafasha gukuraho icyuho cyari mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, cyane ko abikorera 34 bamaze kwemererwa gukora muri iyi gahunda mu turere dutandukanye.

Abo bakorera muri sosiyete zashyizweho mu buryo bwemewe, bashinzwe gutanga serivisi mu izina rya Leta, bagatanga raporo buri kwezi ku karere na RAB.

Ihuriro rishya ryo gufata no gucunga amakuru AMIS, rizafasha gutanga serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ritange lisansi, kandi n’ubwitabire bw’abavuzi b’amatungo mu buryo bwihuse buboneye.

Niyonsenga Festus, ni umunyamwuga wikorera mu Karere ka Nyamasheke mu buvuzi bw’amatungo, yashimye igikorwa cyajozwe cyo kwegurira iyi mirimo abikorera kandi bizafasha muri byinshi.

Ati “Uyu ni umunsi mwiza wo kwegurira imirimo abikorera nanjye ndimo, kandi twahawe n’ibikoresho bije kumfasha gukora umwuga, cyane ko ari imwe mu mbogamizi nari mfite kuko nagendaga mpura n’uburwayi butandukanye rimwe na rimwe ugasanga nta n’ibikoresho mfite. Ubu ngiye gukora akazi kanjye neza kuko ahari icyuho ubu kivuyemo”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko izi mpinduka zije gukomeza gushyigikira intego za Leta mu gutuma ubuhinzi n’ubworozi biba umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Veterinary Sanitary Mandate ni umurongo mushya wo guteza imbere serivisi z’ubworozi, dushyira imbere ubunyamwuga no gukorana n’abikorera. Ibi bizazamura ireme ry’akazi, kongera imbaraga mu gukumira indwara no kugabanya igihombo cy’aborozi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Kamana Olivier
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Kamana Olivier

Uyu muyobozi yasabye abaturage kurushaho korora kinyamwuga, kuko bafite amahirwe yo kuba begerejwe serivisi.

Ati “Turashishikariza abaturage kurushaho korora kinyamwuga kandi bakagerageza no kwegera abayobozi bo ku murenge, kugira ngo babahuze na Kampani zizabafasha bakabona umuveterineri uza kubavurira mu buryo bwihuse, kuko umworozi aho ari hose yahamagara agahita agerwaho agahabwa serivisi nziza, kinyamwuga kandi ku giciro cyiza”.

Hatanzwe kandi ibikoresho bya ngombwa byifashishwa n’abavuzi b’amatungo, bigamije kubafasha gutanga serivisi ku gihe kandi kinyamwuga, hanatangwa telephone z’imirongo migufi (codes), aborozi bazajya bahamagaraho igihe bakeneye serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.

Iyi gahunda izatuma umworozi aho ari hose ashobora kugera ku muveterineri byihuse, agahabwa ubufasha ku gihe, bityo igihombo gituruka ku gutinda kwa serivisi kikagabanuka, hanongerwe ireme n’imikorere myiza ya serivisi z’ubworozi mu gihugu hose.

Ibikoresho byatanzwe kuri buri muvuzi w’amatungo bifiite agaciro ka 1,180,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Serivisi za VSM na AMIS Licensing Module zatangijwe uyu munsi, zitegerejweho guhindura imikorere y’ubuvuzi bw’amatungo, kongera umutekano w’ibiribwa, no guteza imbere imibereho y’abaturage bishingiye ku bworozi.

Bemeza ko ibikoresho bahawe bigiye kuborohereza akazi
Bemeza ko ibikoresho bahawe bigiye kuborohereza akazi

Abaturage n’inzego z’ibanze baravuga ko iyi gahunda izazamura ireme rya serivisi, mu gihe MINAGRI na RAB bo bemeza ko iyi ari intangiriro yo kubaka ubworozi bushingiye ku makuru, bushoboye guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’izindi mbogamizi zisanzwe mu buhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka