Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, n’abari mu nzego zitandakanye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, ubwo bari mu kiganiro kuri KT Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Icyumweru cyahariwe kwimakaza ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda, kiba kigamije kugira ngo bahuze abantu bose bari muri urwo rwego, n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta n’abanyeshuri, kugira ngo harebwe umusanzu urimo gutangwa mu guteza igihugu imbere bigendanye na gahunda y’igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Umuyobozi w’Ikigo gikora puroguramu za mudasobwa zikoreshwa mu bigo by’imari n’ibya Leta (Orion Systems), Jean Claude Nkizabagabo, avuga ko ibikorwa remezo by’ingenzi abari mu rwego rw’ikoranabuhanga bahuriraho cyane bihari, nubwo hari aho bitaranozwa, bikaba bikoma mu nkora iterambere ry’abahatuye.
Agira ati “Hari aho ugera ugasanga agace kamwe network itakageramo, icyo gihe bivuga ko umuturage n’ubwo afite telefone, bitari buze gukunda, kuko umunara utagera aho ngaho.”
Ni kimwe n’ahantu haba hari serivise za Leta akeneye gusaba anyuze ku rubuga runaka , ugasanga bimusaba kuva aho yari ari akajya ahandi asanga iyo serivisi, kandi gahunda ari uko umuntu wese abyikorera, abikorera aho ari.”
Ikindi kigigaragara nk’ikibazo kandi gikomeye, ni abaturage bataragira ubumenyi buhagize ku mikoreshereze ya bimwe mu bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga nka telefone na mudasobwa, ku buryo abenshi bibasaba kujya gushaka ababasabira serivisi runaka bakeneye, kandi bakabaye babyikorera.
Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, igaragaza ko Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga bageze kuri 60% bavuye kuri 17% mu 2017.
Imibare igaragaza ko ingo zitunze telefone ari 85% zivuye kuri 67% mu 2017, mu gihe abatunze telefone zigezweho (Smart Phones) ari 34%.
U Rwanda rwifuza ko muri 2029 abaturage bose bakwiye kuba bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kandi bashobora kwisabira serivisi za Leta n’iz’abikorera aho bari hose.
Umuyobozi w’ikigo gikora ibijyanye n’ikusanyamakuru no kuyabyaza umusaruro (Africa Quantitative Sciences), Ruton Hinda, avuga ko Leta yashoye amafaranga menshi mu kubaka ibikorwa remezo.
Ati “Ariko ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abafite telefone zigezweho ni bake, ntabwo ari uko tutarimo kubaka izo puroguramu zikoreshwa na mudasobwa, ahubwo ni uko ubushobozi bw’abaturage bacu bwo kuzikoresha bukiri hasi.”
Icyakora, ngo hari gahunda bakoze zifasha abana b’abakobwa bakirangiza ibyo kurinda amakuru kuri murandasi (Cyber Security). Ariko ahantu hashyirwa imbaraga, ni ukuzamura ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo amajyambere yihute.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga muri Wiredin Ltd, Armand Kajangwe, avuga ko mu byo bafasha urubyiruko harimo kugira ubumenyi, bukenewe mu kazi.
Agira ati “Ibyo tubigisha bijyanye n’akazi kaboneka hano hanze. Baza badafite ubumenyi buhagije, tukagerageza kubatoza neza bakabona ubumenyi bushobora kubafasha gukorera ibigo cyangwa bakihangira imirimo.”
Biteganyijwe ko icyumweru cyahariwe kwimakaza ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda kizatangira tariki ku wa Gatanu tariki 12-18 Ukuboza, kikaba gifite inshanganyamatsiko igira iti “Gusuzuma ibyagezweho no kugena ahazaza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|