Abakiriya ba BK ntibayifata nka Banki gusa kuko ari umutabazi

Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.

Abakiriya ba BK ntibayifata nka Banki gusa kuko ari umutabazi
Abakiriya ba BK ntibayifata nka Banki gusa kuko ari umutabazi

Ubusanzwe abitwa abakiriya banini ba banki, ni abantu cyangwa ibigo biba byinjiza nibura Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, bakaba ari abantu b’ingenzi cyane mu mikorere ya banki, bitewe n’ibikorwa binini by’ubucuruzi baba bafite, bibinjiriza amafaranga menshi.

Ubwo ubuyobozi bwa BK, bwari mu gikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, mu rwego rwo kugira ngo bagire n’ibindi bikorwa bakorana bishobora gufasha impande zombi, bitari kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo gusa, bamwe muri abo bakiriya bagaragaje ko iyo banki ari umutabazi wabo w’ibihe byose.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gitunganya ikawa Angelique Karekezi, avuga ko BK bahujwe n’uburyo ibafasha mu bucuruzi bwabo bwo kohereza no kwakira amafaranga y’abagura ikawa yabo ava mu mahanga.

Ati “Twishimira ko mu gihe twari twabuze igisubizo cyo kwakira amafaranga yacu ava mu mahanga ku ikawa yacu ducuruza mu Budage, BK yadufashije kugira ngo tubashe kuyakira bitworoheye. Iyo ufite banki nk’iyi ishobora kumva ikibazo cy’amafaranga cyose wakenera, waburiye ahandi, biba ari akarusho dufite. Icyo kwishimira ni uko BK igeze aho ishobora gutabara umuntu mu buryo wabuze ikindi gisubizo, mu gihe abandi bakubwira bati dufite ibi, niba utibonamo nta kindi twakora, ariko bo baragoragoza, bati twagufasha dute.”

Dr Diane Karusisi aganira n'abakiriya ba BK
Dr Diane Karusisi aganira n’abakiriya ba BK

Umuyobozi w’Ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi n’imiti y’amatungo n’indi ikorerwa mu buhinzi, Theoneste Kabahizi, avuga ko BK ari banki ishobora kugufasha ukava ku ntambwe imwe ukagera ku yindi, kubera ko bafite ibikorwa bitandukanye bishobora gufasha rwiyemezamirimo kwiteza imbere.

Ati “Urugero nka kwa kundi amasoko ajya atinda kwishyura, BK iragufasha ikishyura, ni yo haba hariho inyungu ariko nibura ntabwo umara igihe amafaranga yicaye. Dufitanye imishinga minini ariko by’umwihariko icyiza ni uko BK, mwicara mukaganira ikaba umufatanyabikorwa, ntize nka banki yo gucuruza ngo ibone inyungu, ahubwo mukaba mwasangira ibitekerezo ku cyo mugiye kunguka, mukaganira no ku mushinga mugiyemo, aho ufite intege nke, mukaba mwajya inama y’ikigiye gukurikiraho.”

Basanga kuba hari banki y’abanyagihugu nka BK, ibasha kumva kandi ikabafasha mu byo bakeneye ari akarusho n’ubudasa.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiriya banini muri BK, Jacob Mpyisi, avuga ko guhura n’abo bakiriya, baba bashaka kumva neza no kumenya ibitekerezo byabo, bakareba niba hari ibisubizo bashobora guhita batanga ako kanya cyangwa ibigomba guhinduka ku rwego rwa banki.

Ati “Twavuze ko umwaka utaha, kugira ngo dukomeze kunoza imikorere, mu bijyanye n’inguzanyo, abasabye amafaranga tuyabahe twihuse. Twazanye sisiteme nshya ‘Loan Origination system’, n’izindi zitwa ‘Suppling Chain Finance’ zizajya zifasha uruhererekane rw’abakiriya, guhera ku banini kugera kuwo hasi.”

Dr Diane Karusisi
Dr Diane Karusisi

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko inshingano afite nk’umuyobozi, ari ugukomeza kwita ku bakozi n’abakiriya by’umwihariko, kuko iyo bameze neza, n’ibindi byose bigenda neza, bikaganisha ku iterambere ry’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Ati “Igihe cyose mbwira abo dukorana ko turi abantu bakorana n’abantu, ntabwo dukorana n’imibare, kandi abantu n’ingenzi. Iyo niyo izakomeza kuba intego yacu, kubera ko dushaka kubagira aba mbere mubyo dukora, kubera ko ari mwe muteza imbere iki gihugu n’ubukungu bwacyo. Mutanga imirimo, mukora ibicuruzwa bigurishwa mu Rwanda no hanze. Mukwiye ubufasha bwose bushoboka, ibyo twashobora gukora byose, tugomba kubibaha kuko murimo kutujyana nk’Igihugu ku rundi rwego.”

Igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya banini cyatangijwe na BK muri Kamena uyu mwaka, hagamijwe gusangira amakuru ari ku isoko, kumenya no gusobanukirwa neza uko ibikorwa by’ubucuruzi bihagaze, hamwe no kuganira ku buryo banki yarushaho gutanga serivisi zifite ireme birenze ibyari bisanzwe.

Bimwe mu bikorerwa muri iyo gahunda, ni ukuganira n’abakiriya bakagirwa inama muri gahunda zitandukanye zijyanye n’ibikorwa byabo by’ubucuruzi, kubabwira uko isoko rihagaze (Market insight), impinduka zashyizweho na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Politiki nshya z’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kubwirwa aho imisoro yiyongereye naho yagabanutse by’umwihariko bakanabwirwa serivisi zitandukanye za BK zishobora kubafasha, hakabaho no gusangira ibitekerezo kubyo bashima n’ibyo bifuza ko byahinduka.

Jacob Mpyisi
Jacob Mpyisi
Bishimira ko BK ibatabara
Bishimira ko BK ibatabara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka