Ku izina rya Africa Business Heroes (ABH), ni gahunda yateguwe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma biciye mu bigo bye bibiri bya Jack Ma Philantropy na Ali Baba Foundation.
Bibaye ku nshuro ya karindwi, u Rwanda rukaba rwakiriye ibi birori inshuro eshatu zikurikiranya.
Mu gutangiza inama izahemberwamo abatsinze irushanwa ry’abashoramari b’icyerekezo cya Afurika, Juliana Muganza, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB yavuze ko ABH iganisha aheza iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Nk’uko mu myaka 40 ishize abashoramari benshi b’Abashinwa beza bahinduye iterambere ryihuse rya China, natwe twizera ko mu bihe biri imbere hazaboneka abashoramari benshi beza b’Abanyafurika. Nabo bazazana impinduka zikomeye muri Afurika.”
Aha, yagaragaje ko abashoramari ba ABH, babifashijwemo n’iterambere ry’ikoranabuhanga nk’Internet n’ukuri ku buzima bwa Afurika, bamaze guhanga ibisubizo byinshi bishya kandi bikora neza mu rwego rw’ubuvuzi, imari, ubwikorezi n’ubushakashatsi.
Yongeyeho ati “Icyo dushaka ni ugutanga inkunga ku bigo bya Afurika no kubaka urubuga rufasha mu guhuza Afurika n’isi yose. Ndishimira kubona ABH ikurura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.”
“Nizeye ko umuryango w’intwari za ABH uzakomeza kwaguka. Bazakomeza kwandika inkuru nyinshi nshya z’Afurika.”
Aha kandi yijeje ko ABH izakomeza gufasha abashoramari b’Abanyafurika.
Yavuze ko mu bihe bizaza, binyuze mu bufatanye bwimbitse n’u Rwanda, ibirori byo guhemba abatsinze bya ABH bizarushaho kuba byiza kurusha uko byari bimeze.
Muri iki gikorwa cyo gutera inkunga abashoramari ba Afurika, abakandida icumi barahatanira umwanya wa mbere, bakaba baratoranyijwe mu bantu ibihumbi 32 bahiganwe.
Umuyobozi mukuru wa ABH Zahra Baitie-Boateng. Yagize ati “Buri mwaka, ABH itwibutsa ko guhanga umurimo atari inzozi gusa, ahubwo ari ururimi ruca impaka ku mugabane wacu, rutwibutsa ko urubyiruko, n’abagore, batagitegereza amahirwe — ahubwo bayahanga.”
Yabwiye kandi abageze ku cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa ati “Mwerekanye ko mudafite gusa ubwenge bw’ubucuruzi, ahubwo mufite n’umuhate wo gukemura ibibazo nyakuri— nko guhuriza hamwe amakuru mu ikoranabuhanga, kongera gukora byinshi mu gihugu, guhindura uburyo bwo gutunganya ibiribwa, no gutuma serivisi z’ubuvuzi ziboneka kuri bose— n’ibindi byinshi mwumvise.”
Ku bashoramari bato cyane cyane abo mu Rwanda, nabo yababwiye ati “ntimuri kubaka kompanyi gusa; muri guhindura uko isi ibona Afurika. Muri gusobanura uko ubuhanga n’ubudasa bwa Afurika busa. Mureke iri huriro ribabere umwanya wo gutangiriraho urugendo rushya. Mwihagarareho, muvuge neza kandi mutinyuke kubaka.”
Lijun Sun, Visi Perezida wa Alibaba Foundation yavuze ko ABH kugeza ubu imaze guhemba abantu 60, kongeraho abandi icumi bazahembwa ejo, akaba agira ati byo twabonye buri munsi, ibyo twabonye mu myaka 7 ishize. Byerekana ko ejo hazaza h’Afurika atari inzozi ziri kure, ahubwo harubakwa ubu n’abashoramari bayo, benshi muri bo bari hano uyu munsi.”
Mu ngero yatanze z’abahawe ibihembo mu byiciro byatambutse, yavuzemo umunyarwanda Francine Muneza uhindura ubuzima bw’abana butari bworoheye bukajya ku mashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Yavuzemo na Shona McDonald wo muri Afurika y’Epfo, wakoze igare ry’abantu bafite ubumuga ryambere ryakozwe muri kiriya gihugu.
Hari kandi na Dr. Neto wo muri Wella Health muri Nigeria, utanga ubuvuzi ku miryango itishoboye na Shalomagai, ukora ibikoresho by’isuku byo guteka birengera abantu miliyoni nyinshi.
Abahatanira ABH bazagabana miliyoni imwe n’igice y’amadolari, mu birori bizaba kuri iki cyumweru, nyuma yo gusobanura(Pitch) imishinga yabo maze inteko ibishinzwe (jury) ikagenda itanga amanota azerekana uko barushanyijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|