Padiri Kayisabe Védaste warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Mukarange mu Karere ka Kayonza avuga ko iyo hatabanza kubaho Jenoside yakorewe umuco n’imigenzo myiza imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itari kwicwa.
Ku wa 07 Mata 2015, mu Rwanda hose hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arasaba urubyiruko hirya no hino mu Rwanda kwitabira ibikorwa na gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse barushaho kwegera no kuremera abacitse ku icumu batishoboye hirya no hino mu midugudu yose mu Rwanda.
Ku itariki ya 27 Mutarama 2015, umunsi wibukwaho Jenoside Yakorewe Abayahudi(Shoah) hamwe n’iyakorewe aba « Roms », mwasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi hamwe n’ahahoze inkambi ya Auschwitz.
Umukobwa w’umwangavu witwa Niyonagira Monique wa Minani Alexis amaze imyaka ibiri avuye iwabo ntawe abwiye kandi akaba ngo yaragiye nta byangombwa afite kuko indangamuntu ye yayisize iwabo.
Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo Boniface Riberakurora mu mirimo yo kubakaga ikigega cyo guhunika imyaka mu kagari ka Kabona ,mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bari mu giharahiro cyo kumenya uzabishyura amafaranga miliyoni eshantu bakoreye nyuma y’uko rwiyemezamirimo agendeye atabishyuye.
Mukambuguje Beatrice wo mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yakomerekejwe muri jenoside bigera aho acika akaguru, ariko ubumuga afite abukorana imirimo yo mu rugo ku buryo byamurinze gusabiriza.
Ku myaka 69 y’amavuko, Dominiko Nkurikiyinka yagiye kwiga ikoranabuhanga ngo bitewe n’uko yari amaze kurambirwa kutabona inyandiko mvugo y’inama z’abari mu zabukuru yabaga yitabiriye, kuko ababahagarariye ku rwego rw’igihugu bazohererezaga abafite email gusa.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, n’abantu batatu bareganwa ku cyaha cyo kwica umuntu batabigambiriye, ku wa mbere tariki 06 Mata 2015 baburanye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, bakwitwararika bakirinda amagambo mabi yakomeretsa abandi kandi bagafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye kugira ngo umutekano wo muri iki gihe cyo kwibuka udahungabana.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, ari kumwe n’abandi Baminisitiri; yatangarije Inteko Ishinga amategeko ku wa 06 Mata 2015, ko abantu bose bagira uruhare mu guhombya Leta ndetse n’abinangira mu kwishyura nyuma yo gutsindwa mu butabera bagiye gufatirwa ibihano bikomeye.
Mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ku wa 05 Mata 2015 hageze abagore babiri n’abana 4 bahunze bava mu gihugu cy’u Burundi.
N’ubwo Abanyarwanda bamenyereye ko umumaro w’amasaka ari ugushigishwamo igikoma n’ikigage, agatanga imbetezi z’urwagwa ndetse n’umutsima wa rukacarara, ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyo cyasanze hashobora kuvamo na gato (gateau).
Polisi y’u Rwanda yasubije umurucuruzi wo mu Burundi witwa Gloria Uwimana ibicuruzwa bye, nyuma yo kubifatira mu modoka y’injurano ku mupaka w’Akanyaru, yibwe mu gihugu cy’u Buyapani ikazanwa gukoreshwa mu Burundi.
Abashakashatsi bo muri Queen’s University y’i Belfast ho mu gihugu cy’Ubwongereza, bavuga ko bavumbuye umubavu (parfum) udasanzwe, kuko wo uzajya awitera azajya arushaho guhumura uko agenda abira ibyuya.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Gashora mu Karere ka Bugesera barasaba ko bagira icyo bagenerwa nyuma y’uko imirimo yo gutunganya icyo gishanga yangije umuceri wabo.
Imvura yaguye ku cyumweru tariki 5 Mata 2015, yarimo umuyaga mwinshi usambura inyubako y’Akagari ka Mugina gaherereye mu Mudugudu wa Mugina, mu Murenge wa Mugina inangiza bikoresho byari biri mu biro birimo n’impapuro.
Ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Nyuma y’ aho imiryango 186 ikuriwe muri "ntuye nabi" (mu manegeka no muri nyakatsi), bakubakirwa umudugudu, mu Murenge wa Kibilizi ho mu Karere ka Gisagara, baratangaza ko ubu bashishikariye kurwanya imirire mibi babikesha uturima tw’igikoni bubakiwe.
Umushinga RV3CBA ukorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ngo ugiye kubakira amazu 200 abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bari batuye mu manegeka.
Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri nyuma yo kuyitsinda ibitego bitandatu kuri kimwe uteranyije imikino yombi, mu gihe n’ikipe ya APR FC nayo yari yasezerewe ku wa gatandatu n’ikipe ya Al Ahly nayo yo mu gihugu ya Misiri.
Abacuruzi bakorera mu Isoko rya Kibangu ryo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba isoko bakoreramo ritubakiye bituma izuba n’imvura byangiza ibicuruzwa byabo bakaba basaba kubakirwa isoko risakaye.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bahisemo kuvoma amazi y’Akagera kuko badashobora kubona amafaranga 20 agurwa ijerekani y’amazi ya robine.
Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora Akarere ka Rwamagana yatorewe kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’aka karere mu matora yakozwe n’inteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatandatu, tariki 4 Mata 2015 i Rwamagana.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabusanza ho mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bishimira ko kwibumbira muri “Koperative Duharanire Gufumbira” ihinga imyumbati byabagejeje ku bikorwa bibiri binini ari byo kugurirana inka no kwigurira ishyamba rya hegitari.
Mu gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima badahwema gukangurira Abanyarwanda ububi bwo gusangirira ku muheha, bamwe mu batuye mu Murenge wa Musambira baracyatsimbaraye kuri uwo muco, aho usanga mu tubari umwe arangiza gusoma agahereza mugenzi we.
Abaturage bakoresha iteme rya Rwankuba rihuza Akarere ka Huye n’aka Gisagara barasaba ko ryakubakwa kuko kuba ryarasenyutse bituma ubuhahirane budashoboka muri utu duce twombi.
Ingo 400 zo mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera zimaze kubona umuriro w’amashanyarazi ku ngo zikabakaba ibihumbi bine.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, arasaba Abanyarwanda kwitabira ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bagaragaza abakora ibyo byaha kugira ngo bicike burundu.
Abakirisitu Gaturika bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko kwizihiza Pasika ari tegeko Yezu Kirisitu yasize ategetse intumwa ze ubwo yasangiraga nazo bwa nyuma.
Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zitangaza ko mu byo zimirije imbere, nyuma yo gusoza itorero, ari ukujya mu mirenge aho zituye zikarwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’u Rwanda zitangira amakuru ku gihe.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya kanyanga igaragara cyane mu Karere ka Burera, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe gahunda yo kwifashisha bamwe mu bahoze bayicuruza bazwi ku izina ry’Abarembetsi, batanga amakuru ndetse banashishikariza abandi bayicuruza kubireka.
Mugabushaka Pierre Claver wayoboraga Umurenge wa Muyumbu na Mushindaji Gaharaba Fred wayoboraga Umurenge wa Musha, yo mu Karere ka Rwamagana, ntibakiri abayobozi b’iyi mirenge nyuma yo kwegurira rimwe tariki ya 2 Mata 2015 ku mpamvu ziswe “izabo bwite”.
Ku wa 3 Mata 2015, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yerekanye abantu batandatu ikurikiranyeho ubujura buciye icyuho bwibasiye bamwe mu batuye mu Mujyi wa Nyanza mu minsi ishize bakibwa bimwe mu bikoresho byo mu nzu.
Mu byumweru bibiri abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi bamaze bishyuza imitungo yasahuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu manza zisaga ibihumbi bine zari zarananiranye kurangizwa izisaga ibihumbi 2 zararangijwe.
Bamwe mu baturage batuye mu gishanga cya Rwabuye giherereye mu Kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye baravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo mu gihe cy’imvura iki gishanga cyuzura amazi, ku buryo anabasanga mu ngo zabo, nyamara kandi ngo akarere karakomeje kubabwira ko kagiye kuhabimura hakaba ntakirakorwa.
Ikipe ya AS Kigali yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles iyisanze i Rubavu ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko hari uburiganya buba hagati y’abayobozi n’abaturage, bikagira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi kuko usanga baba abayobozi baka ruswa, baba abaturage bamenyereye ko bagura serivisi bose baba batagamije inyungu rusange.
Umugabo witwa Kwigira Théogene w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Nyakabuye, Umurenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango, ku wa tariki ya 03 Mata 2015, bamusanze mu nzu ye yimanitse mu mugozi yamaze gupfa.
Kavamahanga Emmanuel na Uwitonze Elias uzwi ku izina rya Polisi bo mu Kagari ka Rwanyamuhanga mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rw’umugabo witwa Niringiyiyaremye Jean Félix basanze mu muhanda yapfuye.
Ku wa 04 Mata 2015, Ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu Karere ka Nyanza ryatanze impamyabushobozi ku banyamategko barimo abacamanza, abashinjacyaha n’abunganira abandi mu mategeko 269 bize ibirebana n’uko amategeko akorwa ndetse n’uko ashyirwa mu ngiro mu gihe cy’amezi icyenda.
Aleluya Joseph, umukinnyi usiganwa ku magare w’imyaka 19 ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana, niwe wegukanye irushanwa rya mbere ryiswe Kivu Race. Iri rushanwa niryo rya mbere mu marushanwa 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015 izarangira mu kwezi kwa 10/2015.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwakoze igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa leta, abacuruzi, abanyenganda, abacuruzi b’bikomoka kuri petelori, amahoteli n’abandi bakora imirimo zitandukanye, bakorera muri Gasabo cyangwa bahatuye.
Ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri mu ishuri n’abarangije kwiga AERG/GAERG, byanditse amateka kandi biba imwe muri gahunda zigamije kwigira no kwishakamo ibisubizo, nk’uko abitabariye isozwa ryabyo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatandatu tariki 04/4/2015, babyishimiye.
Umugore witwa Mukabucyana Penina amaze imyaka itanu atabana n’uwari umugabo we w’isezerano witwa Ntakiyimana Ezechia, wamutaye ajya gushaka undi mugore kubera ko nyirabukwe atishimiye ko yabyaye abakobwa gusa kandi we yarashakaga abyara umuhungu.
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 194 bahawe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu kamaro ariko bakayitoroka ariko bakongera gufatwa, boherejwe mu kigo ngororamuco cya Ngororero aho bari guhabwa uburere mboneragihugu.
Umugabo wo muri leta ya Alabama, USA, yagizwe umwere nyuma y’imyaka 30 yari amaze mu buroko, ku cyaha cy’ubwicanyi ashinjwa ariko we atemera. Ubucamanza bwamwemereye kongera kuburana ngo arebe ko yasimbuka igihano cyo kwicwa.
Fawusitini Ndayisaba ukomoka mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Uwinkingi, yahimbiye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame indirimbo, kuko amukesha kuba akiriho biciye mu miyoborere myiza.
Imiryango 100 y’abatishoboye bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yashyikirijwe inkunga y’ihene 100 zatanzwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Kibungo.