Kinamba: Impanuka ya moto iteye akavuyo mu muhanda

Impanuka ya moto igonze ikamyo ikibirindura mu muhanda muri iki gitondo, yateje akavuyo muri kaburimbo yo ku muhanda ugana Kinamba - Nyabugogo.

Iyo mpanuka yatumye imodoka zari mu muhanda ziyongera zifunga urujya n’uruza, kuko n’ubusanzwe ari ahantu hagaragara uruhurirane rw’imodoka zituruka mu bice bitandukanye by’umujyi.

Iyi moto niyo yateje impanuka nyuma yo kwibirandura mu muhanda imaze kugonga ikamyo.
Iyi moto niyo yateje impanuka nyuma yo kwibirandura mu muhanda imaze kugonga ikamyo.

Umwe mu bari bahari yatangarije Kigali Today ati “Byahise biteza jam kubera umuhanda uri busy cyane uzwi nka poid lourd , ukoreshwa n’ama kamyo aba avuye mumahanga no mu ntara ajya MAGERWA.”

Police yahise ihagoboka kugira ngo ibintu bisubire ku murungo. Abantu bahise babashyira ku ruhande mu gihe bari bategereje ko ambulance ibatwara kwa muganga.

Abari kuri moto bakomeretse byoroheje.
Abari kuri moto bakomeretse byoroheje.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyinkuru ntisobanutse mwikosore rwose niba amakuru ari mukinyarwanda bibe uko naho kuvangavanga indimi biveho Murakoze.

baptistehabimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Murakoze kuduha amakuru atuzuye. 1 Ntutubwiye icyateje iyi mpanuka. 2 Nawe uzigishwe ntibavuga bavuga, ijambo "akavuyo" ntiturigira mu kinyarwanda. 3 ngo byateje "jam" byo bishatse kuvuga iki ? mujye mukoresha i kinyarwanda niba Aricyo muba mwahisemo.Ubundi ngo umuhanda uba"busy" mujye mudufasha namwe imyandikire y’ikinyarwanda cyacu. Murakoze

jmv yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka