Byavugiwe mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali n’abakiriya bayo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 mu rwego rwo kuganira ku buryo barushaho gukorana neza mu nyungu za bose.

Abaturage bakorana na BK bavuga ko hari abakiriya bagiye bagurizwa amafaranga badafite imishinga inoze bityo bikarangira bibagoye kwishyura umwenda bayibereyemo.
Mukundiyukuri Vedaste agira ati “Imikorere mibi yatumye bamwe mu bakiriya bahabwa inguzanyo batazi uko bazunguka n’uburyo bazishyura birangira batabashije kwishyura”.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Gatera James, yavuze ko kuba BK itari imaze igihe kinini igeze i Nyamasheke byatumye hari abaturage bihutira gufata inguzanyo, babifashwamo n’ubuyobozi bubi bwari buhari bityo bananirwa kwishyura, akishimira ko ubu ibintu birimo kugenda neza.
Yagize ati “Ubu abakiriya bacu bishimiye gukorana natwe, bishimiye ubuyobozi bafite, ababateje ibibazo twarabirukanye, batangiye gusobanukirwa ku buryo bakomeje kugana banki yacu kandi twiteguye kubateza imbere dukorana na bo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, yavuze ko gahunda nk’iyi ikenewe cyane mu nzego zose kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.
Ati “Gahunda nk’iyi ihuza abakiriya ba banki n’abayobozi bayo ni gahunda nziza ituma abaturage batinyuka bagafata amafaranga, bagakora bakiteza imbere ndetse n’igihugu kikazamuka muri rusange. Twishimira ibyo Bk imaze kugeza ku baturage bacu kandi twifuza ko byakomeza”.
Ibiganiro nk’ibi bihuza abakiriya ba banki n’ubuyobozi buri mwaka kugira ngo banoze imikoranire.
Uumuyobozi wa BK, Gatera James, yavuze ko nta mukiriya wa BK ushobora kurenza ibyumweru bibiri atarabona inguzanyo yasabye yujuje ibisabwa, nubwo 19% mu bahawe inguzanyo mu Karere ka Nyamasheke 19% ngo bananiwe kwishyura.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|