Karongi: Abagabo babiri biyandikishijeho umwana umwe

Mu Karere ka Karongi hari umwana wanditse kuri ba se babiri, nyuma y’uko nyina abayaranye n’uwo batashakanaye.

Dukundane Jean Pièrre, ni umugabo utuye mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera washakanye na Nyampinga Chantal byemewe n’amategeko, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Amaze kumvikana n’umugore we kuboneza urubyaro, umugabo akifungisha kubyara burundu, nyuma y’imyaka itanu umugore yamuciye inyuma abyarana n’undi mugabo, ariko biza kurangira aba bagabo bose biyandikishijeho uyu mwana.

Dukundane agira ati “Umwana wavukiye muri uru rugo yabaye uwanjye, hanyuma tuza kumvikana n’umugore ko njya kumwandikisha ku murenge, ndagenda ndamwandikisha n’umudamu turi kumwe, baramutwandikira turataha.”

Habineza Damien waje kubyarana na Chantal, yemeza ko koko umwana yahise amwiyandikishaho.

Habineza ati “Uyu Chantal twamaze kubyarana umwana arambwira ati ‘umugabo ari gushaka kumwandikisha kandi atari uwe’, anzanira ifishi njya kumwandikisha.”

Nyina w’umwana ari we Nyampinga Chantal, avuga ko kubyarana n’undi mugabo utari uwe, byatewe n’uburyo umugabo we yamubuzaga amahoro.

Nyampinga agira ati “Njyewe yampozaga ku nkeke, yava kunywa akankubita, naba mvuganye n’umugabo ngo ni umugabo wanjye, njya gufata icyemezo cyo kubyarana n’undi mugabo yaranyirukanye, maze kugenda nta hantu nari mfite ho kuba, ni bwo buryo nahuyemo n’uwo mugabo twabyaranye.”

Umuhuzabikorwa w’Inzu y’Ubujyanama mu by’Amategeko, MAJ, mu Karere ka Karongi, Akimana Laurence, avuga ko mu mategeko bitemewe ko umwana yandikwa kuri ba se babiri.

Agira ati “Bikosorerwa mu gitabo cy’irangamimerere ariko mu gihe umwana yanditse mu gitabo cy’abavutse, umubyeyi we nyakuri ahamana umwana we, wa wundi wamwiyandikishijeho atari uwe bukabumukuraho, ariko mu gihe uwo mwana yanditse mu gitabo cy’inyandiko z’abavutse, bisaba ko bijyanwa mu rukiko ayo makosa akaba ari ho akosorerwa, ariko nta mwana wandikwa kuri ba se babiri.”

Amategeko ateganya ko umwana yandikwa ku mubyeyi wamubyaranye n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko cyangwa n’uwo batashakanye ariko amwemera ndetse n’igihe atamubyaye ariko akamwakira nk’uwe, bigakorwa binyuze rukiko ari na rwo rubitangira uburenganzira.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Si on tient en consideration de l"adage selon quoi l’enfant a pour pere le mari de sa mere" DUKUNDANE est sera le pere legitime de l’enfant.

MURINDAHABI Vincent yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

ntabwo yabakomeye ngwajogukoribintu ben biriyanamahano nukurip!barakosor imana?

claude ndayiragije yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Izo ni za ngaruka zo gukona abagabo nyine karabaye abagore batangiye kwishakira abana kuruhande!ariko umugabo wifungisha burundu aba Ari muzima???

karl yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka